Guverineri Mufulukye n’abandi bayobozi bifatanyije n’abanyarwamagana mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mata 2019, Mu gihugu hose hatangiye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, iyi gahunda yatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda ho mu murenge wa Gishari. Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred, Depite Uwamariya Odette n’abahagarariye inzego z’umutekano bakaba bifatanyije n’abaturage b'Akarere ka Rwamagana mu Kwibuka Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Atanga ubuhamya, Mugabo Egide warokokeye muri uyu murenge yavuze ko Abatutsi bari bahungiye ku cyahoze ari komini Muhazi barengaga 20,000, hanyuma ku itariki ya14-15/04/1994, Interahamwe n’ingabo zari iza Ex-FAR zizana imbunda zitangira kwica Abatutsi, birwanaho bifashishije amabuye ariko biba iby’ubusa baricwa. Mugabo Egide yavuze ko abatariciwe kuri komini Muhazi, interahamwe zakomeje kubica umugenda inzira yose, kugeza ku kiyaga cya Muhazi zibarohamo. Kugeza ubu imibiri myinshi ntiraboneka, kuko muri uyu murenge wa Gishari hari inzibutso za Jenoside ebyiri zishyinguyemo imibiri 6,261; zirimo: Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda rushyinguyemo imibiri 5,081 n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gishari rushyinguyemo imibiri 1,180.

Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana Bwana Kabagamba Wilson, yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwemo kugeza ishyizwe mu bikorwa n’uburyo ubuyobozi bubi bwariho bwabibye urwango mu rubyiruko, bugatoza interahamwe n’impuzamugambi zifashishijwe mu kwica Abatutsi mu 1994. Bwana Kabagamba Wilson yanasabye abitabiriye uyumuhango wo kwibuka bose kuba Abanyarwanda baharanira ubumwe, bakunda igihugu kandi barengera ubuzima bwa bagenzi babo, bagaharanira kwiyubaka no kwiteza imbere.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu Karere ka Rwamagana hari inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi 73,581; kandi ko hakiri n’indi mibiri myinshi y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko Leta y’U Rwanda yiyemeje gukomeza komora ibikomere by’abacitse ku icumu rya Jenoside ibafasha kwivuza, ibashakira amacumbi ndetse n’ubundi buryo bwose bujyanye n’imibereho.

Guverineri Mufulukye Fred yashimiye ubufatanye bukomeje kuranga inzego zose n’abaturage mu gutegura iyi gahunda yo Kwibuka, abibutsa ko Kwibuka Atari gahunda y’abacitse ku icumu gusa ahubwo ari gahunda ya buri munyarwanda. Guverineri Mufulukye yavuze ko imyaka 25 ishize ari urugendo rurerure, hari byinshi twibuka twanyuzemo, ariko tukanashima intambwe imaze guterwa. Guverineri Mufulukye yibukije abitabiriye uyu muhango ko Abanyarwanda ari bamwe, kandi ko Iyo ibibazo byaje bitarobanura, ariyo mpamvu bagomba gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, n’iterambere kuri buri wese. Guverineri Mufulukye yanashimiye ingabozari iza RPA Inkotanyi zarwanye urugamba rukomeye cyane zigahagarika Jenoside, zikabohora u Rwanda. Yasabye urubyiruko kwigira kuri aya mateka ya Jenoside, kugirango rufatanye n’ubuyobozi gutegura ejo hazaza heza h’Igihugu cyacu.Yashimiye kandi Abanyarwanda by'umwihariko abo muri iyi Ntara y’iburasirazuba, ku ntambwe bamaze gutera mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko kugeza ubu hirya no hino abaturage babanye neza, abasaba gukomereza aho, no kwitabira gahunda zose zateganyijwe muri iki gihe cyo kwibuka. Yasabye Abacitse ku icumu gukomeza gukomera, kuko Igihugu kirahari, Ubuyobozi bwiza burahari, ingabo zirahari, kandi ibi byose biduha icyizere ko Jenoside itazasubira ukundi mu gihugu cyacu.