Guverineri Mufulukye n’ubuyobozi bwa Polisi batangije ubukangurambaga bwiswe “Gerayo amahoro” bugamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13/05/2019, Guverineri Mufulukye ari kumwe n’ubuyobozi bwa Polisi batangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Gerayo amahoro” bugamije kurwanya impanuka no kubungabunga umutekano wo mu muhanda, bukaba buzamara ibyumweru52 bukaba bwitezweho kugabanya impanuka mu muhanda ku kigero cya 80%. Muri iki gikorwa cyabereye muri gare y’Akarere ka Rwamagana, hakaba hanatangiwemo ubutumwa butandukanye bugenewe abakoresha umuhanda baba abatwara imodoka, abamotari, abanyonzi n’abanyamaguru; ndetse hanashyirwa ibyapa ntangabutumwa ku binyabiziga (stickers).

Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ku buryo bufasha abanyarwanda mu kubungabunga umutekano muri rusange ndetse n’uwo mu muhanda by’umwihariko. Yasabye kandi abakoresha umuhanda bose kujya bubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda ndetse bakumvira n’inama bagirwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gishari CP Vianney Nshimiyimana yavuze ko mu mwaka wa 2018, mu Rwanda impanuka zahitanye abantu barenga 400 zikomeretsa abarenga 600, bikaba bigaragara ko ku munsi hapfa abarenga umuntu umwe bazize impanuka. Yongeyeho ko izi mpanuka kandi zigira uruhare mu kudindiza iterambere ry'abaturage n'igihugu muri rusange. Agaruka kuri ubu bukangurambaga bwiswe “Gerayo amahoro”, yavuze ko bureba buri wese kuko nta muntu numwe udakora urugendo haba urukora n'amaguru, ku igare, imodoka,n'ahandi; asaba buri wese kuyigiramo uruhare kugirango impanuka zigabanyuke.

Guverineri Mufulukye yavuze ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba hari imihanda myinshi ya kaburimbo isanzwe yubatswe, n’indi mishya irimo kubakwa hirya no hino muri iyi Ntara ndetse hari n’indi iteganyijwe kubaka, biragaragaza ko ahantu hose hazaba hari imihanda (kabulimbo n'iy’igitaka) kugirango abanyarwanda bakore, batere imbere. Ashimira Perezida Kagame udahwema guteza imbere ibikorwaremezo ku nyungu z’umuturage. Yongeyeho ko ikibabaje ari uko usanga hakiri umubare w'abantu bapfa bazize impanuka bitewe n'uburangare no kutagira imyitwarire myiza igihe turi mu muhanda, asaba abakoresha umuhanda kwitwara neza mu muhanda no gukurikiza impanuro bahabwa buri munsi kugira ngo birinde impanuka.