Guverineri Mufulukye yasoje imurikagurisha ryari ryarateguwe ku bufatanye bw'ubuyobozi n'abikorera mu ntara y'iburasirazuba
Kuri uyu wa Kane tariki ya 22/08/2019, mu karere ka Rwamagana habereye ibirori byo gusoza ku mugaragaro imurikagurisha ryari ryarateguwe ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'intara n'uturere ndetse n'urugaga rw'abikorera mu ntara y'iburasirazuba. Iri murikagurisha ryabaga ku nshuro yaryo ya 10, rikaba ryaritabiriwe n'abikorera baturutse mu bihugu bitandukanye birimo: Kenya, Egypt, Ubuhinde, Ubuyapani, Tanzania n'u Rwanda.
Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera (PSF) ku rwego rw'igihugu, Bwana Robert Bapfakurera yashimiye Ubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba n'uturere tuyigize ku ruhare bagize kugira ngo iri murikagurisha rigende neza. Yashimiye kandi inzego z'umutekano uburyo zabungabunze umutekano w'abantu n'ibyabo muri iri murikagurisha. Yizeje ko mu myaka izaza, bazagerageza gutumira abikorera b'abanyamahanga benshi. Yagaragaje ko hakiri ikibazo cy'abikorera bakora ibintu bisa, mu gihe Hari byinshi bikenewe ku isoko ry'u Rwanda. Aha niho Bwana Robert Bapfakurera yahereye asaba abikorera bo mu Rwanda kwigira ku banyamahanga bityo bakaza udushya mu byo bakora.
Guverineri w'intara y'iburasirazuba, Bwana Mufulukye Fred yashimiye inzego zose zateguye iri murikagurisha, urugaga rw'abikorera mu ntara y'iburasirazuba, abikorera bamuritse ibikorwa bakora ndetse n'abaturage bayitabiriye. Guverineri Mufulukye Fred yasabye ko ubutaha gutanga ibikombe ku ntara n'uturere byagabanuka, ahubwo hagashimirwa abagore n'urubyiruko bagaragaje udushya. Yavuze ko ugereranyije n'umwaka ushize abamurika ibikorwa byabo n'abitabira imurikagurisha biyongereye cyane, ariko asaba abikorera kwigira kuri bagenzi babo kugira ngo barusheho kunoza ibikorerwa mu Rwanda. Aha, Guverineri Mufulukye yagaragaje ko intambwe yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda igeze ahashimishije, ariko asaba ko tugomba kongera ubwiza bwabyo kugira ngo bikundwe kurusha ibyo hanze. Yasabye kandi abaturage gukunda no guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, anasaba ubuyobozi mu nzego zose gushyigikira abikorera no kubateza imbere uko bishoboka kose.
Iri murikagurisha ryatangiye ku itariki 13/08/2019, rikaba ryasojwe uyu munsi ku itariki 22/08/2019. Bivuze ko rimaze iminsi 10.