Guverineri Pudence Rubingisa yifatanyije n'abaturage ba Nyagasambu mu nteko rusange z'abaturage
Kuri uyu wa 03/6/2025 mu Mirenge yose y'Akarere hateranye inteko rusange z'abaturage. Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, Senateri Dr. Usta Kayitesi n'abayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Fumbwe mu nteko rusange zateraniye mu Kagari ka Nyagasambu.
Muri iyi nteko abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya malaria, kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza by'umwaka wa 2025/2026, kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge, kurwanya amakimbirane, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, gukumira ibyaha no kubyirinda.
Abaturage kandi bahawe ikiganiro ku miterere, imikorere n'inshingano z'Inteko Ishinga Amategeko - Umutwe wa Sena, bibutswa uruhare rwa buri munyarwanda mu kubaka Igihugu no kugiteza imbere.
Abaturage bafite ibyifuzo n'ibibazo babigejeje ku bayobozi bafatanya kubikemura.