Guverineri w’Intara CG Emmanuel K. Gasana yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Fumbwe mu bukangurambaga bwa “Tujyanemo” mu Kurengera abana

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/09/2021, Guverineri w’intara y’iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Fumbwe mu bukangurambaga bwa “Tujyanemo”, bugamije gukangurira abaturage gushyira imbaraga mu bufatanye bwo kurengera abanatugira umudugudu utarangwamo ibyaha, ndetse no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga kikaba cyabereye mu busitani bw’umurenge wa Fumbwe, ahahuriye abahagarariye inzego zitandukanye zirimo:abagize komite nyobozi y’Akarere ka Rwamagana, inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’ibanze, inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima, abafatanyabikorwa, abahagarariye ibyiciro byihariye, urubyiruko rw’abakorerabushake (youth volunteers), n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 08 Nzeri 2021 bukazasoza ku itariki 30 Nzeri 2021; nyuma yo kubona ko muri iki gihe cya Covid 19 muri aka Karere hari abana bato bataye ishuri, abandi bashinze ingo z’imburagihe n’izindi ngaruka. Yongeyeho ko nk’ubuyobozi bateguye iyi operation #Tujyanemo kugirango ngo nk’abayobozi b’inzego zibanze bafatanye n’abarezi, abikorera, …bityo twese turengere umwana w’umunyarwanda

Guverineri CG Emmanuel Gasana yashimiye ubuyobozi bw’Abarere ka Rwamagana bwateguye ubu bukangurambaga avuga ko  bugiye kongera gukangura inzego zose, zongera kwisuzuma no gufata ingamba zigamije kurengera abana. Guverineri yavuze ko Nyakubahwa Perezida yatanze umurongo ko abaturage bose bagomba kugira amahirwe angana, umutekano kandi abaturage bose bakagira imibereho myiza; bityuo ko abana bakwiye kuba bategurwa neza bakarerwa neza kugirango ejo n’ejobundi bazavemo urubyiruko rwiza.

Ubukangurambaga bwa #Tujyanemo turimo bugamije kurwanya no gucyemura ibibazo bibangamiye abana birimo: isambanywa ry'abana, inda z’imburagihe ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ihohoterwa iryo ariryo ryose, amakimbirane yo mu ngo, imirire mibi n'igwingira, ndetse n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana. Ibi bikaba birimo kugendana no gukangurira abaturage kugira umudugudu utarangwamo ibyaha no gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku itariki 08/09/2021 buzageza ku itariki ya 30/09/2021, bukaba bwarateguwe n'ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku bufatanye n'abafatanybikorwa mu iterambere(JADF Rwamagana); hagamijwe gukangurira abaturage kwita ku bana no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya ibyaha n’icyorezo cya COVID-19 kandi byose bigakorwa ku bufatanye bw'inzego zose.