Habaye amasiganwa ya “Rwamagana Challenge Marathon 2020”
Kuri iki cyumweru tariki ya 16/02/2020, Mu karere ka Rwamagana habereye igikorwa cy'amasiganwa ku maguru azwi ku izina rya "Rwamagana Challenge Marathon 2020". Kuri iyi nshuro, Aya masiganwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo: Umushinga MSAADA, JIBU, Ibitaro by’intara bya Rwamagana, Umushinga w’Ingobyi, AVEGA, Ishyirahamwe ry’imikino ngoramubiri (RAF), Inzego z’umutekano, inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC), SFH, Dereva Hotel, Agrotech, Croix rouge Rwanda, n’abandi batandukanye. Aya masiganwa akaba yitabiriwe n'abakinnyi b'Abanyamwuga baturutse mu bihugu bitandukanye aribyo: Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Ubwongereza, Ireland, Ubuyapani, Kenya, Ethiopia, Uganda, Tanzanie n'u Rwanda. Abanyamahanga bitabiriye bose hamwe bakaba bari 57 mu gihe abitabiriye bose hamwe ari 7216. Umushyitsi mukuru muri Aya masiganwa, akaba yari Bwana Rurangwayire Guy uyobora ishami rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Madamu Umutoni Jeanne yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwiyemeje gushyira imbaraga muri Siporo ari nayo mpamvu nyamukuru y’iri siganwa rya “Rwamagana Challenge Marathon”. Visi Meya Umutoni Jeanne yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu itegurwa ry’iri siganwa ndetse anashimira n’abaryitabiriye.
Bwana Mubirigi Fidel -Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF) yashimiye buri wese witabiriye iri rushanwa ndetse n’abariteguye, ariko cyane cyane ashimira umushinga wa MSAADA Rwanda kuba ugira uruhare runini mu guteza imbere irushwanwa rya marathon. Bwana Mubirigi Fidel yavuze ko nyuma ya Marathon mpuzamahanga ibera mu mujyi wa Kigali, izi ndi marathon zibera mu turere 3 gusa aritwo: Rwamagana, Huye na Bugesera; asaba urubyiruko rw’I Rwamagana rugifite imbaraga ko rwajya rwitabira amarushanwa nk’aya kugirango rwimenyereze bityo mu myaka iri imbere igihugu kijye giserukirwa n’abakinnyi baturutse I Rwamagana.
Abitabiriye aya masiganwa basiganwaga mu byiciro bine aribyo: ibirometero 42 (Full marathon), ibirometero 21 (Half marathon), ibirometero 10 (10Km) no kwiruka byo kwishimisha no gukora siporo (Run for fun).
Uko barushanyijwe mu kwiruka no guhembwa:
I. Ibirometero 10 (10Km)
Abahungu
1. Bakunzi Aimephrodite (Nyanza)
2. Umuhire jean paul(Ngoma)
3. Niwemugabo Ramadhan (Rwamagana)
Abagore
1. Mutuyimna Epiphanie (Nyagatare)
2. Niyigena Martha(Rwamagana)
3. Uwitonze claire (Rwamagana)
II. ½ cya Marathon (Half marathon=21Km)
Abagabo
1. Nimubona Yves (APR AC)
2. Mutabazi emmanuel (Police AC)
3. Dushimirimana Gilbert (APR AC)
Abagore
1. Yankurije Marthe (APR AC)
2. Musabyeyezu Adeline (APR AC)
3. Nizeyimana Clemantine (APR AC)
III. Full Marathon (42Km)
Abagabo
1. Hakizimana John (APR AC)
2. Rutayisire Thomas (Rwamagana)
3. Habakurama Fred (Kicukiro)
Abakobwa
1. Mukasakindi Claudette (APR AC)
2. Musabyimana Agnes (Burera)
3. Nyirarangwa Mediatrice (Nyarugenge)
IV. Abana batoya (Talent detection among children of 13-14 years old)
Abana b'abahungu
1. Nshimiyumuremyi Eric (Rwamagana)
2. Turikumana Elie (Rwamagana)
3. Iradukunda Jimmy(Rwamagana)
Abana b'abakobwa
1. Mudahogora Mediatrice (Bugesera)
2. Mutuyimana Giselle (Kamonyi)
3. Iryivuze Chance (Kamonyi)
Mwizina rya minisitiri wa siporo, Bwana Rurangwayire Guy yashimiye abitabiriye iri siganwa rya Rwamagana Challenge Marathon bose ndetse anabashishikariza kujya bitabira amarushanwa ngororamubiri, akaba yabijeje ko nka Minisiteri ya Siporo bazakomeza gushyigikira amasiganwa nk’aya no kuyateza imbere.