Habaye inama isanzwe y'abagize inama njyanama y'Akarere
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/04/2019, mu cyumba cy'inama cy'intara y'iburasirazuba habereye inama isanzwe y'abagize inama njyanama y'Akarere ka Rwamagana. Iyi nama ikaba yari iyobowe na Bwana Kabagamba Wilson ari nawe Perezida w'inama njyanama y'Akarere.
Ku murongo w'ibyigwa, abitabiriye Iyi nama basomye Kandi bemeza inyandiko mvugo y'Inama yahuje abagize inama njyanama y'Akarere mu gihembwe gishize. Barebeye hamwe, banasesengura raporo z'igihembwe zirimo: iya Biro y'Inama njyanama y'Akarere, iz'amakomisiyo yose, iya komite ngenzuzi, raporo ivunaguye y'abajyanama babili bahagarariye imirenge na raporo y'imikoreshereze y'ingengo y'imari y'Akarere ka Rwamagana mu gihembwe cya gatatu.
Muri iyi nama kandi, hanatorewemo Abagize Biro za komisiyo na komite ngenzuzi mu nama njyanama y'Akarere ka Rwamagana.