Habaye Rwamagana Challenge Marathon yitabirwa birenze mu myaka yatambutse
Kuri iki cyumweru tariki ya 17/02/2019, Mu karere ka Rwamagana habereye cy'amasiganwa ku maguru azwi ku izina rya " RwamaganaChallengeMarathon". Kuri iyi nshuro, Aya masiganwa yitabiriwe bidasanzwe, Dore ko yitabiriwe n'abakinnyi b'Abanyamwuga baturutse mu bihugu 11 harimo n'u Rwanda. Umushyitsi mukuru muri Aya masiganwa, akaba yari Guverineri Mufulukye Fred uyobora intara y'iburasirazuba.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Aya masiganwa, Guverineri Mufulukye Fred yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura Rwamagana Challenge Marathon ndetse n'abayitabiriye. Yavuze ko Rwamagana Challenge Marathon ari igikorwa cyiza kuko giteza imbere umuco wa siporo mu baturage bose, bityo bakagira ubuzima bwiza. Yashimiye MASADA uburyo ifatanya na Leta mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye baboroza inka ndetse bagashyigikira n'uburezi. Guverineri Mufulukye Fred yanashishikarije Urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo n'ejo hazaza habo ndetse abasaba gukomeza gukunda gukora siporo barengera ubuzima bwabo.
Nyuma yo gusiganwa, Dore uko barushanyijwe :
I. Mu bagore basiganywe muri 10 Km: 1. Nayituriki Dorothee (Rwamagana) 2. Uwayisaba Sandrine(Rwamagana) 3. Muhorakeye Solange (Rwamagana)
II. Mu bagabo basiganywe muri 10 Km: 1. Uwimana Felix (Rulindo) 2. Niyomugabo Ramadhan (Rwamagana) 3. Iradukunda Iyadema (Rwamagana)
III. Mu bagabo birutse 21 Km(Half Marathon): 1. Nimubona Yves (Kicukiro) 2. Hitimana Noël (Kicukiro) 3. Hakizimana Jean D'amour(Rubavu)
IV. Mu bagore basiganwaga muri 21 Km (Half Marathon): 1. Yankurije Martha (Kicukiro) 2. Niyirora Primitive (Burera) 3. Musabyeyezu Adeline (Ngoma)
V. Mu bagore birutse intera ya 42Km (Full Marathon): 1. Nyirarangwa Mediatrice (Kicukiro) 2. Musengimana Pelagie(Gakenke) 3. Uwimana Jeanette(Kicukiro)
VI. Mu bagabo basiganwa kuri 42Km(Full marathon): 1. Hakizimana John(Kicukiro) 2.Ndagijimana Enock(Nyanza) 3. Habakurama Frederic (Kicukiro) hakozwe Kandi siporo rusange (sport de masse) yitabiriwe n'abaaturage bose n'abayobozi.
Aya masiganwa yateguwe ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo: MSAADA, AVEGA, Agrotech, Dereva Hotel, Jibu na SFH.