Hafez Ghanem, Visi Perezida wa banki y’isi na Minisitiri Mukeshimana Gerardine ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi basuye ibikorwa by’ikoranabuhanga mu buhinzi byatewe inkunga na banki y’isi
Kuri uyu wa kane tariki ya 16/05/2019, Hafez Ghanem, Visi Perezida wa banki y’isi ushinzwe iterambere rya Afurika by’umwihariko, ari kumwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Madamu Gerardine Mukeshimana basuye ibikorwa by’ikorabuhanga mu buhinzi byubatswe mu karere ka Rwamagana ku nkunga ya Banki y’isi ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI). Muri ibi bikorwa harimo: Icyuzi kibika amazi yo kuhira imyaka (Valley dam) gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe 1,000,000 (1,000,000 m3) z’amazi yo kuhira imyaka iri ku buso bwa hegitari 215 zo mu gishanga cya Nyirabidibiri n’amaterasi ari mu nkengero zacyo, imiyoboro iyobora mazi mu gishanga no mu materasi, amaterasi y’indinganire ndetse n’imihanda ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko. Aba bayobozi, bari kumwe kandi na Yasser El- Gammal uhagarariye banki y’isi mu Rwanda.
Mu buhamya bwatanzwe n’abahinzi barimo Madamu Olive Mahoro na Nzigiye Christophe bagaragaje uburyo mbere y’uko babona ikoranabuhanga mu buhinzi ndetse n’icyuzi kibafasha kuhira imyaka, bahingaga bakoresheje uburyo bwo kwirwanaho n’umusaruro ukaba mucye cyane, ariko aho baboneye iri koranabuhanga bakanahugurwa, umusaruro wabaye mwinshi kandi baniteza imbere. Bagaragaje ko abahinzi bahinga muri iki gishanga bamaze kugera kuri byinshi kuko hari abaguze inka, abubatse amazu meza, abaguze ibinyabiziga n’ibindi.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Banki y’isi ku bwo gushyigikira no gutera inkunga gahunda yo kuhira imyaka ku butaka buhuje nk’uko bikubiye mu cyerecyezo u Rwanda rwihaye, kuba yaratanze inkunga yo kubaka icyuzi gifata amazi yo kuhira (valley dam) cya nyirabidibiri n’icya Rugende, kuba yarateye inkunga ikorwa ry’ibirometero 93 by’imihanda ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko (Feeder roads), kuba yarateye inkunga iyubakwa ry’ubwanikiro 8, ubuhunikiro 7 n’amaterasi y’indinganire. Yavuze ibi bikorwa byatumye umusaruro wikuba incuro nyinshi cyane cyane mu buhinzi bw’ibishyimbo n’ibigori, kugeza umusaruro ku isoko byaroroshye, no kuhira imyaka ku buso buhujeho ibihingwa byatoranyijwe biroroha. Meya Mbonyumuvunyi yibukije abahinzi ko kuva barabonye ibisabwa byose n’ikoranabuhanga rikenewe mu buhinzi, bagomba guhaguruka bakajya bahinga mu bihe byose bityo bakihaza mu biribwa kandi bakiteza imbere.
Minisitiri Gerardine Mukeshimana ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko ibikorwa nk’ibi byose leta ibikora igamije guteza imbere umuturage, akangurira abaturage begerejwe ibi bikorwa kurushaho gukora cyane bityo bakagera ku iterambere bifuza kandi n’igihugu kibifuriza. Minisitiri Gerardine Mukeshimana yanibukije abaturage ko nk’uko leta ishaka ko batera imbere kandi bakabaho neza, nabo bagomba kugenzura ko nta rugo rutagira mituweli, nta mwana urwaye bwaki iwabo kandi ko nta mirire mibi ikirangwa iwabo. Yavuze ko Rwamagana nk’Akarere idahagaze nabi mu bijyanye no kurwanya imirire mibi,ariko ko leta yifuza ko nta rugo na rumwe rusigara rugaragaramo imirire mibi cyangwa kugwingira, abasaba guharanira ko umuntu wese abaho neza kandi atekanye.
Hafez Ghanem Visi Perezida wa banki y’isi yavuze ko iyo ageze ku bikorwa byakozwe akumva n’ubuhamya bwiza nk’ubwo yumvise bimunezeza cyane. Yashimiye abakoze ibi bikorwa kuko ngo n’ubwo Banki y’isi ariyo yatanze amafaranga abikora ariko byashyizwe mu bikorwa n’abanyarwanda. Yijeje abaturage ko banki y’isi izakomeza gushyigikira gahunda nk’izi.