Haganiriwe ku bikorwa byakozwe mu mwaka wa 2021 n’ibizakorwa muri 2022 ku bufatanye bw’Akarere na FXBRwanda
Mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu bikorwa bigamije kurengera abana, Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/09/2021, Mu cyumba cy'inama cya DEREVA Hotel habereye inama yahuje ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana n'umufatanyabikorwa FXBRwanda. Iyi nama yari igamije kureba ibyakozwe mu mwaka wa 2021 n'ibizakorwa mu mwaka wa 2022 ku bufatanye bw’impande zombie, ikaba yari iyobowe na Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana ndetse na Bwana Emmanuel Kayitana, Umuyobozi mukuru w’umuryango FXBRwanda.
Bwana Emmanuel Kayitana yavuze ko ku bufatanye n'ubuyobozi barimo gutekereza uburyo abo barimo gufasha uyu munsi bazagera igihe bashobora kwifasha ubwabo mu gihe iyi gahunda ya Turengere abana (ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi na FXBRwanda) izaba ihagaze. ibi bikaba bikorwa hashyirwa imbaraga mu kurihira abana ishuri bakiga bityo bakabona ubumenyi bucyenewe ku isoko ry’umurimo kandi bagahabwa ibikoresho bibafasha kwihangira akazi bakiteza imbere. Bwana Emmanuel Kayitana yasabye ko ubuyobozi bw'imirenge aribwo buzagira uruhare mu gutoranya abagenerwabikorwa ba gahunda zishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Akarere na FXBRwanda (Turengere abana & DREAMS), ashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana uburyo bukorana n'abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF Rwamagana) harimo na FXBRwanda.
Visi Meya Umutoni Jeanne yashimiye abafatanyabikorwa ba FXBRwanda ku bikorwa bafatanyijemo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Dore ko bakoze ibikorwa birenze ibyo bari barateganyije bakongeraho no gutanga isakaro ryo kubakira umuryango utishoboye wo mu Murenge wa Muyumbu utaragiraga aho kuba. Ibi bikaba byaratumye ingengo y’imari yakoreshejwe yararenze iyari yarateganyijwe. Visi Meya Umutoni Jeanne yanaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF Rwamagana) muri rusange ku bw’imikoranire myiza bagirana n’ubuyobozi bw’Akarere mu guteza imbere umuturage. Yongeyeho ko ubuyobozi buzakomeza gufasha abana bashyirwa mu ishuri kugira ngo bige ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kandi no mu gutoranya abagenerwabikorwa ubuyobozi bw’ibanze buzabigiramo uruhare kugirango hafashwe ababikwiye koko kugira ngo n’umusaruro witezwe ugerweho.
Muri uyu mwaka wa 2021, Ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umufatanyabikorwa wa FXBRwanda hafashijwe abagenerwabikorwa 23,315. Ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka wa 2021 ingana 1,047,804,000. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2022 hazafashwa abagenerwabikorwa 26,990. Bivuze ko haziyongeraho abagenerwabikorwa bashya 3,675.