Hakomeje 1/4 cy'amarushanwa y'umurenge Kagame Cup ku rwego rw'intara, Guverineri Mufulukye asaba Urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu
Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gicurasi 2019, Imikino ya 1/2 y'amarushanwa y'Umurenge Kagame cup 2019 mu mupira w'amaguru yakomeje. Ni imikino yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Habimana Kizito, Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara, CSP Muheto Francis, ubuyobozi bw'Uturere n'abaturage muri rusange.
Mu bakobwa, ikipe y'Umurenge wa Rwinkwavu uhagarariye Akarere ka Kayonza n'Ikipe y'umurenge wa Rweru ihagarariye Akarere ka Bugesera warangiye Kayonza itsinze Bugesera kuri za Penaliti 4-3. Iminota isanzwe yari yarangiye amakipe anganya 1-1. Umukino wahuje ikipe y'Umurenge wa Remera uhagarariye Akarere ka Gatsibo n'ikipe y'Umurenge wa Muyumbu uhagarariye Akarere ka Rwamagana urangiye Rwamagana itsinze Gatsibo 2-0.
Mu Bahungu, umukino wahuje ikipe y'Umurenge wa Matimba ihagarariye Akarere ka Nyagatare n'ikipe y'Umurenge wa Musenyi uhagarariye Akarere ka Bugesera warangiye Nyagatare itsinze Bugesera ibitego 2-1. Umukino wahuje ikipe y'Umurenge wa Remera ihagarariye Akarere ka Ngoma n'ikipe y'Umurenge wa Musaza ihagarariye Akarere ka Kirehe warangiye Ngoma itsinze Kirehe kuri.za Penaliti 5-4, iminota y'umukino yari yarangiye amakipe anganya 1-1.
Mu butumwa Guverineri Mufulukye yagejeje ku bitabiriye iyi mikino yababwiye ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yashyizweho mu rwego rwo gushimangira imiyoborere myiza u Rwanda rufite no gutuma abaturage basabana bakaganira ku iterambere. Yanavuze ko Iyi mikino y'Umurenge Kagame cup ari ikimenyetso cy'Imiyoborere myiza dukesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda urubyiruko akanarwifuriza gutera imbere no kugira ubuzima bwiza, Asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zidateganyijwe n'ibindi bibi bishobora kwangiza ejo hazaza habo. Yasabye abaturage ko aya marushanwa y'Umurenge Kagame cup bayifashisha kugirango bakomeze kugira umuco wo kurushanwa no guteza imbere impano zabo.