Hakomeje ibikorwa by’ingabo mu iteramberambere ry’abaturage
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/05/2019, Mu gishanga cya Butimba giherereye hagati y’imirenge ya Nzige, Rubona na Mwulire; hakomereje ibikorwa ingabo zifatanyamo n’abaturage hagamijwe kwihutisha iterambere n’imibereho myiza by’umuturage.
Mu biganiro byahuje abayobozi n’abaturage, Col Albert Rugambwa uyobora ingabo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare; yavuze koi bi bikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage bifite amateka ahera mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho mu 1992, umugaba w’ingabo w’ikirenga ari nawe wayoboye urugamba yabwiye ingabo zabohoraga igihugu ko arizo zizaba umusingi w’impinduka n’iterambere rizaba mu Rwanda. Col Albert Rugambwa yavuze ko ibi byatumye nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo z’inkotanyi zitarekera aho ahubwo zikomeza no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kuko noneho za nshingano baherewe ku rugamba, umukuru w’igihugu yazishyize no mu itegeko nshinga, ari nayo mpamvu hashyizweho gahunda y’ibi bikorwa byatangiye bikorwa mu cyumweru kimwe none ubu bikaba bikorwa mu mezi menshi. Col Albert Rugambwa yongeyeho ko muri ibi bikorwa hazakorwa ibikorwa byinshi birimo: guhinga no gutunganya ibishanga, kubakira no gusana amazu y’abatishoboye ndetse no kuvura abarwayi bafite indwara zitandukanye, kubaka ibiraro byo mu mihanda no gusana ibyangiritse. Intego y’ibi byose akaba ari ugushyira mu bikorwa ibyo ingabo zasabwe n’umugaba mukuru w’ikirenga mu myaka 30 ishize.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage bigaragaza igihango gikomeye ingabo zifitanye n’Abanyarwanda kuko iyo zibonye ikintu cyose kibangamiye Abanyarwanda ntabwo zituza kidacyemutse. Yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bwaba ubwa gisivili ndetse n’inzego z’umutekano bose bahuriza ku imwe ariyo guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko kuba usanga abaturage bisanzura ku ngabo z’igihugu bifite icyo bisobanura kuko kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri umuturage yabaga atemerewe kwegera umusirikare, ashimira Perezia Kagame wahuje ingabo n’abaturage bagafatanya mu iterambere ry’igihugu. Yashimiye kandi ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu bwashyizeho iyi gahunda ndetse anagaruka ku bimaze gukorwa mu karere ka Rwamagana muri iyi gahunda harimo: gutunganya igishanga cya Nyirabidibiri, kubakira abatishoboye mu murenge wa Gahengeri, ubuvuzi bw’indwara zananiranye bukorerwa ku bigo nderabuzima, n’ibindi.
Mu karere ka Rwamagana, ibi bikorwa by’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’umuturage byatangijwe ku itariki ya 17/04/2019 bikaba bigikomeje. Mu gihugu hose muri rusange, hateganyijwe gutangwa ubuvuzi bw’amaso n’amenyo ndetse na serivise z’isuku n’isukura ku bantu barenga 137,900, hakubakwa amazu ku miryango itishoboye 1,141 ndetse hagakorwa n’ibikorwa by’ubuhinzi, aho hazahingwa hegitari zirenga 11,139, hakarwanywa isuri kuri hegitari zirenga 453 ndetse hagakorwa n’amaterasi y’indinganire kuri Hegitari zirenga 1,114