Hakozwe ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi z'umudugudu zicyuye igihe na komite nyobozi nshya zatowe

Mu midugudu yose uko ari 474, Hakozwe gukorwa ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi z'imidugudu zicyuye igihe na komite nyobozi nshya zatowe. Meya Mbonyumuvunyi Radjab akaba yifatanyije n'abaturage bo mu kagari ka Ruhunda ahahuriye imidugudu ya Nyagakombe, Mpungwe na Nyagahinga. Iki gikorwa kikaba cyanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abaturage muri rusange.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Meya Mbonyumuvunyi yashimiye abari bagize komite nyobozi z’imidugudu zicyuye igihe, abashimira umusanzu wabo mu kwimakaza imiyoborere myiza, guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Yashimiye kandi abaturage muri rusange uburyo ari abaturage beza baharanira iterambere ry’Akarere kabo. Atanga impanuro kuri komite nyobozi z'imidugudu nshya zatowe Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabibukije ko Umuyobozi mwiza ari uharanira ko abaturage ayobora bagira iterambere rigaragara haba mu mibereho myiza no mu bukungu, akagira aho abavana n'aho abageza. Meya Mbonyumuvunyi akaba yanibukije abaturage ko nabo bafite inshingano yo gufatanya n'ubuyobozi mu bikorwa bigamije iterambere, kubumvira no kubaha gahunda za leta babagezaho; kuko kugira ngo umuyobozi ageze abo ayobora ku iterambere bifuza, aba ari ngombwa ko bamushyigikira. Aha, akaba ariho yahereye asaba abaturage kuba intangarugero muri gahunda za leta zitandukanye zirimo: Kugira Mituweli, kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza, Gutanga umusoro mu buryo bwateganyijwe, Kugira isuku no kurushaho kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano.

Komite nyobozi y’umudugudu yatowe igizwe n’abantu 5 aribo: umukuru w’umudugudu; ushinzwe umutekano; ushinzwe imibereho myiza n'imbonezamubano; ushinzwe iterambere; ndetse n’ushinzwe amakuru n'amahugurwa agenewe abaturage.