Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/02/2019, Mu cyumba cy'inama cyo mu kigo cy'Urubyiruko cya Yego Center Rwamagana, habereye inama igamije kurushaho gutegura amasiganwa ku maguru azwi ku izina rya "Rwamagana Challenge Marathon". Aya masiganwa akaba agiye kuba ku ncuro ya 6 kuko yakozwe bwa mbere mu mwaka wa 2013. Iyi nama kandi ikaba yari iyobowe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab.
Afungura iyi nama, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abitabiriye Iyi nama ndetse abibutsa ko itariki y'amasiganwa ku maguru azwi ku izina rya "Rwamagana Challenge Marathon" isa n'iyageze. Yagarutse ku buremere amasiganwa y'uyu mwaka ifite, abwira abitabiriye Iyi nama ko amasiganwa y'uyu mwaka izaba ari mpuzamahanga kandi ko rizanakurikiranwa n'ibitangazamakuru mpuzamahanga, bityo asaba buri wese gutanga umusanzu we agaharanira ko aya masiganwa agenda neza kandi nk'uko n'ibundi mu Rwanda tuzwiho gutegura gahunda zacu neza.
Muri iyi nama harebwe ibimaze kugerwaho mu myiteguro, abahawe inshingano zo kuzagira uruhare mu gutuma Aya masiganwa agenda neza ndetse n'ibyo bashinzwe, ibigoma kunozwa n'igihe bigomba kuba byarangiye.
Aya masiganwa yo kwiruka ku maguru azwi ku izina rya "Rwamagana Challenge Marathon " yateguwe ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo: MSAADA, AVEGA, Agrotech, Dereva Hotel, Jibu na SFH. Amasiganwa azaba ku cyumweru tariki ya 17/02/2019, guhera Saa kumi n'ebyiri za mugitondo (0600'), aho abazayitabira baziruka basiganwa ku ntera inganda n'ibirometero 42 (Marathon), ibirometero 21 (1/2 Marathon) no gukora siporo bisanzwe ( Run for fun).