Hakozwe inteko rusange z’abaturage, ubuyobozi busaba abaturage kwitabira gahunda za leta no kugira uruhare mu kwicungira umutekano

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/11/2021, Hirya no hino mu tugari n’imirenge bigize Akarere ka Rwamagana habaye inteko rusange zihuza ubuyobozi n’abaturage mu rwego rwo gukemurira ibibazo by’abaturage mu ruhame rwa bose no kungurana ibitekerezo biganisha ku iterambere ry’ejo hazaza. Bwana Kakooza Henry Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rwamagana ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano zitandukanye bakaba bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyabubare ho mu murenge wa Karenge; babacyemurira ibibazo, bacyira n’ibyifuzo byabo bijyanye n’iterambere kandi banabaganiriza kuri gahunda za leta zitandukanye.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ruzibiza Steven ushinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Rwamagana, yabwiye abaturage ko nyuma y’uko Abanyarwanda bicyemuriye ibibazo by’ubuyobozi bubi bwari Bwaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse hakanahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwuguruye amarembo, hatezwa imbere imibanire n’ibindi bihugu, ku buryo kugeza ubu hamaze gushyirwaho imipaka igera kuri 22 kandi mbere ya COVID-19 yose yakoraga neza. Yongeyeho ko hashyizweho ikompanyi y’indege ya Rwandair igera mu byerekezo 33 ku isi yose. Nyuma y’ibyo, kandi Abanyarwanda boroherejwe uburyo bwo kubona urupapuro rw’abajya mu mahanga (Passport/Laissez passer) hashyirwaho uburyo bwo kurusaba hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ruzibiza Steven yababwiye ko n’abanyamahanga (ku isi yose) boroherejwe uburyo bwo kwinjira mu Rwanda no kuhashora imari uko babyifuza.  Mu gusoza, yababwiye ko nta munyarwanda ushaka kujya mu mahanga ngo abure ubwo burenganzira, ariko ko agomba kugenda mu buryo bwemewe n’amategeko kandi akanyura mu nzira zemewe. Maj Fred Nyirinkwaya ukuriye inkeragutabara mu karere ka Rwamagana, yabwiye abaturage ko umutekano utareba inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko umutekano nyakuri ushingiye ku muturage nyirizina. Kugira ngo umutekano uboneke hari ibyo inzego z’umutekano zisabwa ariko hari n’ibyo abaturage baba basabwa gukora umunsi ku wundi, uhereye kuri buri rugo, isibo, umudugudu, Akagari…. Kugeza ku rwego rw’igihugu; kandi ko ubufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’inzego z’umutekano aribwo butuma igihugu kigira umutekano utajegajega.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Karenge, Bwana Kakooza Henry Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rwamagana yabakanguriye kutirara ahubwo bakarushaho kwirinda COVID-19 kuko mu murenge wa Karenge yahagaragaye, kandi bakihutira gufata urukingo rwa COVID-19 kuko ariyo nzira yonyine izadufasha kuyirandura burundu. Meya Kakooza Henry yanashimiye abaturage uburyo bitabiriye amatora y’ibanze mu byiciro byabanje uhereye mu isibo ku geza ku rwego rw’Akagari, asaba abarebwa n’amatora ku rwego rw’Umurenge kuzayitabira 100% kandi bagatora ingirakamaro. Yabasabye kandi kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kugira ngo bajye babona uko bivuza biboroheye, kandi bagateganyiriza izabukuru zabo babinyujije muri gahunda ya #EjoHeza kugira ngo bizabarinde gusaza basabiriza. Yabasabye kandi kwirinda ababashuka bitwaje ubuhanuzi bugamije kubasubiza inyuma mu iterambere, bakajya basenga ariko bagasesengura ubuhanuzi bakira.

Abaturage bahawe umwanya uhagije batanga ibitekerezo bumva byabageza ku iterambere rirambye kandi babaza ibibazo bari bafite, bicyemurwa n’ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge ndetse n’inzego z’umutekano.