Hakozwe inteko y’abaturage ku buryo bw’ikoranabuhanga, abaturage bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo kandi barasubizwa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/02/2022, mu cyumba cy’inama cy’intara y’Iburasirazuba habereye inteko rusanye y’abaturage yo mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) inyura no kuri Radio Izuba. Insanganyamatsiko yayo ikaba yagiraga iti: “Serivise inoze kandi yihuse, ishingiro ry’imiyoborere myiza.” Umushyitsi mukuru muri iyi nteko akaba yari Visi Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana Bwana Kamugisha Patrick.
Mu biganiro byatanzwe muri iyi nteko, Meya Mbonyumuvunyi yagaragaje muri rusange ishusho y’imitangire ya serivise mu karere ka Rwamagana, agaragaza ko muri iyi myaka ishize Akarere ka Rwamagana kamaze kuba aka mbere mu mitangire ya serivise inshuri eshatu(3) hashingiwe ku bushakashatsi bukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB). Visi Meya Nyirabihogo ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rwamagana, yatanze ikiganiro kuri serivise zijyanye n’ubutaka ndetse n’irangamimerere zitangwa mu karere no ku mirenge; naho Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage atanga ikiganiro kijyanye na gahunda zo gukura abaturage mu bucyene no gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues).
Abaturage bahawe umwanya uhagije batanga ibitekerezo ndetse banabaza ibibazo bifashishije umurongo wa Radio Izuba n’imbuga nkoranyambaga(Twitter, Facebook na WhatsApp). Ibibazo byose byasubijwe.