Hakozwe ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwitabira ubwizigame bw’igihe kirekire buzwi ku izina rya “ Ejo Heza ”

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13/05/2019, mu kagari ka Ntunga ho mu murenge wa Mwulire, habereye ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwitabira ubwizigamire bw’igihe kirkire buzwi ku izina rya Ejo Heza. Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bakurikirana iyi gahunda ya “Ejo Heza” bakaba bari bitabiriye ubu bukangurambaga.

Mu butumwa yagejeje ku mbaga y’abaturage bari bitabiriye iyi gahunda, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abaturage gushimira Perezida Kagame wabashyiriyeho iyi gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire bwitwa “Ejo Heza”, kuko yabikoze ashaka ko abanyarwanda bajya basaza neza, bagasaza badasabiriza. Yabibukije ko uwizigamira wo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri leta imwongereraho angana n’ayo yizigamiye (100%), naho uri mu cyiciro cya gatatu, leta ikamwongereraho ½ cy’ayo yizigamiye(50%). Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kwinjira vuba muri ubu bwizigame bityo bakiteganyiriza, bakazasaza neza bafite umushahara bahabwa buri kwezi wo kubatunga.

Gahunda ya “Ejo Heza” yashyizweho na leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, igenwa n’itegeko no 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. “Ejo Heza” ni ubwizigame bw’igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, bukaba bufasha abantu bose harimo n’abakorera imishahara hatitawe ku bundi bwizigame barimo.