Hakozwe umugoroba wo Kwibuka, abaturage basabwa kurushaho kubaka ubumwe nk'Abanyarwanda
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 07/04/2019, abayobozi n'abaturage bo mu karere ka Rwamagana bifatanyije mu mugoroba wo Kwibuka Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umugoroba wabanjirijwe n'urugendo rwo Kwibuka rwahereye ku biro by'intara y'iburasirazuba rusorezwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri imbere ya Kiliziya Gaturika ya Rwamagana, aho abitabiriye uyu mugoroba bashyize indabo ku mva zishinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baharuhukiye. Nyuma y'urugendo, Ibiganiro bikaba byakomereje mu mbuga iri imbere ya Kiliziya Gaturika ya Rwamagana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigabiro, Bwana Hanyurwimfura Egide yavuze ko muri uyu murenge wa Kigabiro wonyine hari inzibutso 3 za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigaragaza ubugome bukabije Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.
Mu Kiganiro cyatanzwe na Visi Meya ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne Yagaragaje uburyo ubuyobozi bubi bwa Repubulika ya mbere n'iya kabiri bwateguye Jenoside, bukabiba urwango n'amacakubiri mu Banyarwanda bukoresheje abahanzi n'itangazamakuru, kugeza aho umugambi wabo wa Jenoside bawushyiriye mu bikorwa mu 1994. Visi Meya Umutoni Jeanne yasabye abaturage cyane cyane Urubyiruko guhangana n'uwo ari we wese washaka gupfobya cyangwa se guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko aba agambiriye gusubiza u Rwanda aho rwavuye. Umusaza Sezirahiga François wakuriye mu Buganza akaba ahasaziye, yatanze ubuhamya bw'uko we na bagenzi be batotejwe bazira kuba Abatutsi Kuva mu 1959 kugeza mu 1994 Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa, ashimira inkotanyi zabarokoye kuko Iyo zitaza n'abarokotse batari kurokoka.
Madamu Musabyeyezu Dative uhagarariye IBUKA mu karere ka Rwamagana, Yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo Kwiga, kwitekerezaho no kongera kwisuzuma, tukareba uko duhagaze. Yavuze ko aho tugeze ari aho kwishimira ariko nanone ugereranyije n’aheza tugomba kugera, ni ibyo kwibazwaho. Aha niho yahereye Asaba buri wese kubigira umukoro, akareba uruhare rwe n’urw’ubuyobozi mu Kugera aho twifuza. Madamu Musabyeyezu Dative yasabye abaturage guhuza umuntu w’imbere n’uw’inyuma, uko bakeye ku mubiri akaba ari nayo bacya ku mitima, bagakura inzangano mu mitima. Yasabye abaturage guhindura imyumvire, bagatekereza ku gihugu n’iterambere bakifuriza, bakumvira inama bagirwa n’ubuyobozi bwiza, bagakura isomo mu mateka yaranze u Rwanda, barangamiye ejo heza, kuko nta wakwifuza ko abana bacu bazabona nk’ibyo twanyuzemo. Yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kujya bandika ubuhamya bwabo, kugira ngo Urubyiruko ruzabwigireho Kandi ibe n'inzira yo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongeye Gushimira inkotanyi zitanze zikarokora Abatutsi bicwaga, zikabuhagira ndetse zikabagarurira icyizere cyo kubaho.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko Kwibuka ari ngombwa kuri buri Munyarwanda wese kuko ari amateka yacu Kandi ntawe tuyasiganya. Asobanurira abaturage akamaro ko Kwibuka, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko twibuka kugirango twige Kandi twigishe Urubyiruko ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bitazasubira kuko hanze Aha hakiri abashaka kugoreka amateka ariko Leta yiyemeje guhangana nabo. Yavuze kandi ko twibuka kugira ngo dufate mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Meya Mbonyumuvunyi yanenze bamwe mu bakoze Jenoside batabwiza abana babo ukuri, abasaba guhindura imyumvire, bakabwiza abana babo ukuri kugira ngo babarage umurage muzima, inzangano zive mu bana b'u Rwanda. Yavuze kandi ko nk'uko Leta yigisha abaturage kubana neza mu mahoro, ababyeyi nabo bafite inshingano yo kubitoza abana babo, Abasaba gufatana urunana mu kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda Kandi buri wese akumva ko ari inshingano ze zo kwitabira gahunda zose ziteganyijwe mu gihe cyo Kwibuka. Yashimiye abasore n'inkumi bari mu ngabo zari iza RPA inkotanyi bitanze batizigama bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bakanabohora u Rwanda.