Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu, abaturage basobanurirwa ububi bwabyo ndetse banashishikarizwa kubirwanya
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/05/2019, Mu murenge wa Kigabiro hangijwe ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bidafite ubuziranenge cyangwa ibyarengeje igihe bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu byagiye bifatwa mu bihe bitandukanye. Byose hamwe bikaba bifite agaciro ka’amafaranga y’u Rwanda angana na 3,135,750. Muri iki gikorwa, abaturage basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ndetse bashishikarizwa gufatanya n’inzego z’umutekano mu rugamba rwo kubirwanya. Iki gikorwa cyari cyanitabiriwe na Bwana Ugirimpuhwe Fidel, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).
CIP Alfred Hakizimana, Umuyobozi w’umusigire wa Polisi mu karere ka Rwamagana yashimiye abaturage uruhare bagira mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko no kugira ngo ibi byamenwe uyu munsi bifatwe ari abaturage babigizemo uruhare batanga amakuru nk’uko basanzwe bagira uruhare mu kurwanya ibyaha. yabasabye kandi kurushaho gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi cyose cyakwangiza ubuzima bw’umunyagihugu.
Nsabimana Habuni Jean Paul, Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) mu karere ka Rwamagana yasobanuriye abaturage ibihano bihabwa uwahamijwe ibyaha by’ibiyobyabwenge, asaba abaturage kutabyishoramo bibeshya ko aribwo bazakira vuba kuko iyo bafashwe bibagiraho ingaruka zikomeye. Nsabimana Habuni Jean Paul yavuze ko uwahamijwe ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bihambaye ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30; uhamijwe icuruzwa cyangwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikomeye we ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Atari munsi ya miliyoni 15 ariko atanarenga miliyoni 20 naho uhamijwe ibiyobyabwenge byoroheje agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga Atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze no kuri miliyoni 10.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abaturage ko gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gikomeye kuko byangiza ejo hazaza h’igihugu ari nayo mpamvu no guhana ababikoresha hashyizweho ibihano bikomeye. Yasababye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo kandi ko nta kibazo gicyemurwa n’ibiyobyabwenge nk’uko babyibeshya rimwe na rimwe. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ubuyobozi butifuza ko hari uwafungwa azira ibiyobyabwenge ahubwo buri wese yakora akiteza imbere kandi akanateza imbere igihugu cyamubyaye, ababwira ko Akarere ka Rwamagana kasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo by’igisha imyuga ku buryo urubyiruko rushaka kwiga imyuga rwigira ubuntu, hagamijwe kuruteza imbere. Yabibukije ko uwanze kumva ngo areke kwishora mu biyobyabwenge nawe azashyirwa aho amategeko amuteganyiriza.
Ibiyobyabwenge bihambaye birimo: Urumogi, Heroine na Mugo. Ikiciro cy’ibiyobyabwenge bikomeye kirimo: Mayirungi, Shisha na Rwiziringa. Mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje harimo: ibinyobwa bitemewe birimo inzoga zikozwe hadakurikijwe amabwiriza y’ubuziranenge.