Hasojwe amahugurwa ajyanye no gucunga neza umutungo wa leta
Kuri uyu wa kane tariki ya 04/04/2019, mu karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa ajyanye no gucunga neza umutungo n’imari bya leta. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakozi 279 bakorera ibigo bya leta bitandukanye byo mu karere ka Rwamagana harimo: ibitaro, ibigo nderabuzima, imirenge n’ibigo by’amashuli; akaba yarateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) muri gahunda yacyo yo kongerera ubushobozi abakozi ba leta (Capacity building).
Asoza aya mahugurwa, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Kakooza Henry yashimiye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB)kuba cyaremeye gushyigikira iki gikorwa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batanze abigisha muri aya mahugurwa.
Mu ncamake y’ibyo abitabiriye aya mahugurwa bahuguwemo, Bwana Kakooza Henry yavuze ko harimo: Inzira zo gutegura no gukoresha ingengo y’imari ya leta(PFM Cycle), ibaruramari (Accounting), uko bashyira ba rwiyemezamirimo n’uko babika ibitabo by’ibaruramari, Itangwa ry’amasoko, kubahiziza ihame ry’uburinganire mu igenamigambi, n’ibindi. Bwana Kakooza Henry avuga ko hari amakosa yajyaga akorwa ariko ko hamwe n’ibi biganiro abahuguwe bahawe hari icyizere ko ayo makosa atazongera kugaragara.
Abitabiriye amahugurwa banagaragaje zimwe mu nzitizi bakunda guhura nazo mu mikorere yabo ya buri munsi, harimo n’uko bimwe mu bigo by’imari bakorana nabyo bitaragera ku rwego rw’ikoranabuhanga rikenewe, bakaba bijejwe ubuvugizi mu zindi nzego.