Hasojwe icyumweru cya Polisi cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abangavu
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2019, ku kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro hasorejwe ku mugaragaro icyumweru cya Polisi cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abangavu. Iki gikorwa kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Twubake umuryango twifuza dukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana". Iki gikorwa cyo kurwanya ihohoterwa kikaba ari kimwe mu bikorwa bikozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka. Iki gikorwa kandi cyabimburiwe n'urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rukaba rwitabiriwe n'abahagarariye inzego zitandukanye zirimo: ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Ingabo z’Igihugu na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Rwamagana.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri Mufurukye Fred yabwiye abaturage ko iri hohotera rikwiye gucika burundu kuko ni ibintu bahora babwirwa bakaba bazi n’ingaruka yabyo neza, kandi ko bakwiye kuba maso cyane nk’abantu bagenda bahura n’ibi bikorwa umunsi ku wundi bagafatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo birandurwe burundu. Guverineri Mufurukye yabibukije ko badakwiye kureberera ababahoza ku nkeke, cyangwa abarikorerwa bakicecekera kuko nta mumaro bibagirira mu miryango yabo bitari uguhora mu ntambara n’agahinda kadashira; kuko umugore uhozwa ku nkeke nta gihe cyo gutekereza iby’iterambere yagira bityo bigatuma umuryango nyarwanda mugari udatera imbere uko bikwiye. Yavuze ko mu kurwanya iri hohotera harimo ubwirinzi bw’umuntu ku giti cye ndetse na mugenzi we babana mu buzima bwa buri munsi, bityo hakaba hakenewe ubufatanye nyabwo ngo intego igerweho; bityo abaturage akangurira gufatanya n'ubuyobozi bakarwana uru rugamba kuko ngo rworoshye ugereranyije n’izo bagiye batsinda.
Uyu mwaka, ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu iterambere ry'abaturage kwatangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019, bikazasozwa ku itariki ya 14 Kanama 2019.