Hasojwe ubukangurambaga bwa kane busize abana 94 bavuye mu mirire mibi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/01/2019, Visi Perezida wa sena, Madame Jeanne d’Arc Gakuba ari kumwe na Minisitiri w’uburiganire n’iterambere ry’umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu gusoza ubukangurambaga bwa kane bugamije kurandura imirire mibi. Ubu bukangurambaga bwiswe “Operation one one four” bwakorewe ku bana 114 bari bafite imirire mibi, bukaba busize abana 94 bayivuyemo.

Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagaragaje urugendo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa bako banyuzemo barwanya imirire mibi, avuga ko mu mwaka turangije wa 2018, hakozwe ubukangurambaga inshuro enye kandi bukaba bwaratanze umusaruro mu buryo bugaragara; aho imibare y’abana bagaragaraho imirire mibi yavuye ku 664, ubu hakaba hasigaye abana 20 gusa barimo 17 bari mu muhondo n’abandi 3 bari mu mutuku. Meya Mbonyumuvunyi yanagarutse ku bipimo by’ubuzima mu karere ka Rwamagana kandi agaragaza ko bigenda bizamuka bitewe n’imbaraga zishyirwa mu bukangurambaga bw’abaturage no kunoza serivise z’ubuzima bahabwa. Aha Meya Mbonyumuvunyi yagaragaje ko mu bwisungane mu kwivuza bageze 86.6%, mu kwitabira serivise zo kuboneza urubyarobageze kuri 64.6%, mu gukingiza abana inkingo zose bageze ku 106.1%, mu kwitabira gupimisha inda inshuro enye  ku babyeyi batwite bageze kuri 43.4%, mu bijyanye no kubyarira kwa muganga bageze kuri 73.6%, ku birebana n’ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bari kuri 1.1% naho kuri Malariya bageze kuri 43.4%; kandi ubukangurambaga burakomeje.

Visi Perezidante wa Sena, Hon. Senateri Gakuba Jeanne d’Arc wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko bigaragara ko mu karere ka Rwamagana hari umwihariko w’ubufatanye hagati y’Akarere, abafatanyabikorwa n’ababyeyi hagamijwe kurwanya imirire mibi. yibukije ko ubuzima bwiza n’ubumenyi bw’Abanyarwanda aribwo musingi w’iterambere ry’igihugu cyacu, ashimira ibimaze kugerwaho mu kubungabunga ubuzima bw’abana n’abaturage muri rusange ndetse asaba gukomerezaho. Hon. Senateri Gakuba Jeanne d’Arc yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku mbaraga n’ubufatanye byabaranze mu bukangurambaga bwose bakoze incuro 4 kuko bwatanze umusaruro bugakura mu mirire mibi abana bagera kuri 644.  Yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukomereza aho bageze ntibazasubire inyuma, ahubwo n’abo 20 basigaye bakava mu mirire mibi. 

“Operation One One Four” yahawe izina hashingiwe ku mubare w’abana 114 bagombaga gukurwa mu mirire mibi. Ni ubukangurambaga bwakozwe mu minsi 20 bukaba bwaratangijwe ku itariki ya 20/12/2018 busozwa ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 11/01/2019.