Hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu iterambere ry'abaturage, hanatahwa inzu Polisi yubakiye utishoboye
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17/08/2019 mu karere ka Rwamagana hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police y'igihugu mu iterambere ry'abaturage. Ibi birori byabereye mu murenge wa Fumbwe mu kagali ka Nyakagunga umudugudu wa Rugarama, Aho hatashywe ku mugaragaro inzu yubakiwe umukecuru utishoboye witwa Bujamire Daphrose w'imyaka 79 y'ubukure. Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bwa Polisi, Akarere ndetse n'abaturage; ikaba yaruzuye itwaye amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni esheshatu nibihumbi magana atandatu na mirongo irindwi na bitanu (6,675,000frs). Ni inzu ifite salon, ibyumba bitatu ndetse na korodoli. Ifite Kandi igikoni, Aho gukarabira ndetse nubwiherero, ndetse ikaba ifite umuriro ahantu hose.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Rwamagana, Bwana Mudaheranwa Regis yashimiye abaturage umurava ndetse n'ubwitange bagaragaje mu gihe iyi nzu yubakwaga, anabizeza ko Akarere katazahwema gukomeza kubagaragariza imikoranire myiza no guharanira icyateza imbere imibereho myiza yabo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana CIP Kagoyire Laëtitia yasabye abaturanyi b'umukecuru Bujamire Daphrose wubakiwe, ko bakomeza gufatanya n'inzego za leta mu gusigasira ibikorwaremezo bigenda bibageraho; Dore ko hakozwe n'umuhanda ugera muri uwo mudugudu. Yanabasabye Kandi ko bakomeza gufatanya ninzego z' umutekano muri uko gusigasira ibyo bamaze kugeraho, bagatanga amakuru igihe cyose babonye ugerageza kubangamira umutekano wabo.
Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi mu iterambere ry'abaturage, muri uyu mudugudu hacaniwe Ingo 100 zigezwaho amashanyarazi akomoka kumirasire y'izuba, hanakorwa umuhanda nyabagendwa uhuza imidugudu yose igize aka kagali.