Hatangijwe gahunda y’ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17/04/2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, Umugaba mukuru w’inkeragutabara Lt General Jacques Musemakweli, Guverineri Mufulukye Fred n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage (RDF Citizen Outreach Program). Abitabiriye iki gikorwa bahinze ahaterwa imboga n’imbuto mu gishanga cya Nyirabidibiri gifite ubuso bwa hegitari 215, kikaba kiri hagati y’imirenge ya Mwulire, Gahengeri, Rubona na Nzige.

Guverineri Mufulukye Fred yashimiye ingabo z’igihugu n’umugaba w’ikirenga wazo ariwe Perezida Kagame, kuko ibi bikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage bije mu gihe tumaze iminsi tuzirikana ubutwari bw’ingabo z'inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikabohora igihugu ndetse na nyuma yaho ntizirekere aho, zigakomeza ku kibohora ingoyi y’ubucyene.

Umugaba mukuru w’inkeragutabara Lt General Jacques Musemakweli yavuze ko muri iyi gahunda bazibanda ku buvuzi, ubuhinzi n’ibikorwaremezo. Yabwiye abaturage gukomeza gukunda umurimo kuko iyo umuturage akora neza, nta kabuza no mu rugo rwe haboneka amahoro, yasabye abaturage kuzitabira ubuvuzi bw'amaso n'amenyo buzatangwa kuko buzaba ari ubuntu.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yabwiye abaturage ko u Rwanda twifuza ari igihugu gifite abaturage bameze neza, bateye imbere mu bukungu no mu mibereho myiza. Nyuma yo gushimira ingabo z’igihugu kuri iyi gahunda yatangijwe none, Minisitiri Prof Shyaka Anastase yibukije ko ibi bikorwa ingabo z’igihugu zikora hagamijwe guteza imbere umuturage bikubiye mu nshingano eshatu z’ingenzi zihabwa n’itegeko nshinga arizo: Kurinda no kubungabunga ubusugire bw’igihugu n’abagituye, Gufasha ibihugu by’abaturanyi n’ahandi bacyeneye amahoro no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ari naho dusanga ibikorwa by’uyu munsi.Yibukije abaturage ko bagomba gukora cyane kandi bakirinda kwaya umusaruro, bagaharanira iteranbere no kuva mu kiciro bajya mu kindi. Yabibukije kandi ko umutekano n’iterambere bidasigana, ariyo mpamvu bagomba guharanira umutekano n’iterambere bahereye mu ngo zabo, kandi bagatangira amakuru ku gihe igihe cyose babonye ugamije guhungabanya umudendezo wabo. Minisitiri Prof Shyaka yanasabye abaturage kuzitabira ibi bikorwa byose, bityo bakabyaza umusaruro izi mbaraga n’amahirwe babonye.

Uretse ibi bikorwa by’ubuhinzi byakozwe uyu munsi, Muri iyi gahunda y’ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’umuturage, harateganywa gutangwa ubuvuzi bw’amaso n’amenyo ndetse na serivise z’isuku n’isukura ku bantu barenga 137,900, Hateganyijwe kandi kubakwa amazu ku miryango itishoboye irenga 1,141, Ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi, aho hazahingwa hegitari zirenga 11,139, hakarwanywa isuri kuri hegitari zirenga 453 ndetse hagakorwa n’amatersi y’indinganire kuri Hegitari zirenga 1,114.