Hatangijwe gahunda ya “ Baho neza ” igamijwe kwita ku mibereho myiza y’umuryango

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/04/2019, ku kigo nderabuzima cya Munyiginya giherereye mu murenge wa Munyiginya, hatangirijwe ku mugaragaro gahunda ya "Baho neza " ikubiyemo ubukangurambaga ku mibereho myiza y’umuryango muri rusange, hanitabwa ku buzima bw’umubyeyi n’umwana by’umwihariko. Muri ubu bukangurambaga hazatangwa serivise z’ubuzima zirimo: Kwipimisha indwara, kugirwa inama no kuboneza urubyaro, guhabwa inkingo na vitamine ku bana bakivuka kugeza ku bafite imyaka 15, ndetse no gutanga ifu ya ongera ku bana bafite kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2.

Mu rwego rwo kubakira ubushobozi imiryango, Mu karere ka Rwamagana ho hiyongereyemo no gutanga amatungo magufi y’ihene ku miryango 1000 itishoboye ndetse n’amabati 820 ku miryango icyennye ifite ubwiherero bucyeneye gusakarwa. Ibi byose bikaba bigamije kuzamura imibereho myiza y’umuryango no kubashishikariza kugira umuco w’isuku aho bari hose no mubyo bakora byose.

Dr Utumatwishima Abdallah uyobora ibitaro by’intara bya Rwamagana, yavuze ko kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ariryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abagituye. Yibukije ababyeyi ko umwana agomba kwitabwaho kuva bakimutwita kugeza abaye mukuru ndetse anashimira leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Yavuze ko mu gutangiza ubu bukangurambaga mu karere ka Rwamagana, hitawe cyane cyane ku buzima rusange bw’umubyeyi n’ubw’umwana, aho ababyeyi bazakomeza gushishikarizwa kwipimisha incuro 4 igihe batwite kandi muri izo ncuro, umubyeyi akanyuzwa mu cyuma (echographie) nibura incuro imwe kugira ngo amenye uko ubuzima bw’umwana buhagaze. Dr Utumatwishima Abdallah yasabye ababyeyi ko igihe batwite bagomba gufata ifunguro ririmo indyo yuzuye kugira ngo n’umwana abone ibimutunga, igihe umwana avutse agakingizwa inkingo zose uko bikwiye kandi akarindwa umwanda, kandi agahabwa vitamin ; n’ibindi binini bimurinda kurwaragurika. Yibukije ababyeyi kuboneza urubyaro kuko ari inyungu zabo ubwabo ariko zikaba n’iz’abana babyaye.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda ya “Baho neza” kuko ubuzima buhera ku mubyeyi, dore ko iyo agize ikimuhungabanya atwite bigira ingaruka no ku mwana uri munda. Yashimiye kandi ko leta ititaye ku buzima bw’umubyeyi igihe atwite gusa, ahubwo ishyiraho na gahunda zo gukurikirana na wa mwana igihe yamaze kuvuka. Yasabye abagabo kunganira abagore babo mu kwita ku buzima bw’abana kuva bakiri mu nda ariko bakanita no kubagore babo igihe batwite, bakabaha indyo yuzuye kandi bakirinda kubahungabanya. Yasabye kandi ababyeyi kurushaho kwita ku bana n’igihe bamaze kuvuka kugira ngo babarinde kugwingira n’imirire mibi kuko bibagiraho ingaruka mu mikurire yabo haba ku mubiri no ku bwonko. Meya Mbonyumuvunyi yibukije ababyeyi ko abana bafite n’abo batwite aribo bayobozi b’igihugu b’ejo hazaza, bityo abibutsa ko kubarera neza ari ukurera igihugu cyiza gikomeye, gifite abayobozi beza b’ejo hazaza. Yasabye ababyeyi kubyara abo bafitiye ubushobozi bwo kurera, bakaboneza urubyaro kandi bagakurikiranya abana neza.