Hatangijwe gahunda ya “Njyanama mu baturage” igamije gukemura ibibazo by’abaturage

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13/05/2019, abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana bahuriye mu mudugudu wa Janjagiro, Akagari ka Mununu ho mu murenge wa Fumbwe; ahatangirijwe ku mugaragaro gahunda ya “Njyanama mu baturage”, aho abajyanama begera abaturage bakabatega amatwi ndetse bakanabacyemurir ibibazo. Iyi gahunda yiswe njyanama mu baturage (Njyanama Outreach) ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’inama njyanama mu iterambere n’imibereho myiza y’umuturage”. Muri iyi gahunda, abaturage bahawe ibiganiro bitandukanye birimo: ikiganiro kuri gahunda y’ubwizigamire bw’igihe kirekire buzwi ku izina rya “Ejo Heza” cyatanzwe na Rugamba Egide ushinzwe iyi gahunda mu karere ka Rwamagana, ikiganiro ku ruhare rw’umuturage mu kwesa imihigo cyatanzwe na Visi Meya Mudaheranwa Regis ndetse n’ikiganiro ku ruhare rw’umuturage mu gucyemura ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage cyatanzwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab.

Asobanura intego y’iyi gahunda, Madamu Vuzimpundu Yvonne, Visi Perezidante w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko bateguye iyi gahunda bagamije gusubira hasi mu midugudu, bagatega amatwi abaturage, bakumva ibyifuzo byabo, bagacyemura ibibazo bihari kandi bakumva n’icyo umuturage abacyeneyeho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’umuturage.

Bwana Kabagamba Wilson, Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, yashimiye abaturage b’umurenge wa Fumbwe ku ruhare rukomeye bagiye bagira mu kwesa imihigo mu myaka yatambutse, arinabyo byatumye Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga kikurikiranya. Yasabye ko ubufatanye bwabaranze muri iyo myaka yose bigatuma besa imihigo, bwakomeza kubaranga, bagafatanya n’ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa imihigo, mu gucyemura ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage no kuzamura abagifite intege nkeya. Kabagamba Wilson yijeje abaturage ko ubuyobozi butazabura gukora ibyo busabwa ngo umuturage atere imbere kandi abeho neza, ariko ko umuturage nawe agomba kubigiramo uruhare, agafatanya n’ubuyobozi kugira ngo n’ibitaragerwaho bigerweho byihuse. Yasabye abaturage kwitabira gahunda yo kwizigamira ya “Ejo Heza” kuko ari ingirakamaro.

Iyi gahunda ya “Njyanama mu baturage” yatangijwe uyu munsi izamara iminsi 3, ikaba izakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana, ikazasorezwa mu murenge wa Muyumbu, kuwa gatatu tariki ya 15/05/2019.