Hatangijwe ibikorwa by’umushinga wa “Gikuriro kuri bose” ugamije kurwanya imirire mibi no kwimakaza uburezi budaheza

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/02/2022, mu cyumba cy’inama cyo mu kigo cy’urubyiruko kizwi ku izina rya “YEGO Center Rwamagana” hatangirijwe ibikorwa by’umushinga wa by’umushinga wa “Gikuriro kuri bose” ugamije kurwanya imirire mibi, guteza imbere ingo mbonezamikurire z’abana bato(ECDs), kwita ku bafite ubumuga no kwimakaza uburezi budaheza. Iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab ndetse na Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko atari ubwa mbere nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bakoranye n’umushinga wa “Gikuriro”, kuko ubusanzwe bakoranaga muri gahunda yo kurwanya imirire mibi no guteza imbere ibikorwa by’isuku n’isukura. Yashimiye umushinga wa “Gikuriro’” kuba noneho kuri iyi ncuro ugarutse warabaye “Gikuriro kuri bose” kuko ugiye kubaka umuntu uzira imirire mibi, akabona uko yiga kandi ukita no ku bafite ubumuga by’umwihariko. Meya Mbonyumuvunyi Radjab akaba yababwiye ko mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere abijeje imikoranire myiza nk’uko bikubiye muri ya ntero y’Inkeramihigo za Rwamagana igira it: “Tujyanemo”; avuga ko nk’ubuyobozi bazajyanamo n’aba bafatanyabikorwa kandi ko bazagera kuri byinshi.

Ku ikubitiro, Umushinga “Gikuriro kuri bose” ukaba uzashyirwa mu mirenge irindwi(7) yo mu karere ka Rwamagana ariyo: Muyumbu, Fumbwe, Kigabiro, Gishari, Karenge, Munyaga na Munyiginya.