Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2022B, Ubuyobozi bukangurira abahinzi guhinga kare no gukoresha inyongeramusaruro
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2022B. Iki gikorwa kikaba cyabereye kuri site y’ubuhinzi ya Gahoko iherereye mu mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Kagarama ho mu murenge wa Musha; aho abacyitabiriye bateye imbuto y’ibigori ya RHM1407 yatuburiwe mu Rwanda(Hybrid). Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Sendege Norbert Uyobora ishami rya RAB rya Rubirizi; Abahagarariye inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange.
Mu butumwa yageneye abahinzi muri rusange, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yababwiye ko iki gihembwe cy’ihinga dutangiye gikunze kuba kigufi ugereranyije n’ikiba cyarabanje cya “A”; kandi ko kugitangiza gutya biba bigamije no gukangurira abahinzi guhinga hakiri kare kuko twagize amahirwe n’imvura iboneka kare. Meya Mbonyumuvunyi yasabye abahinzi kwitabira gufumbira, bagakoresha ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda kubera ko uko imyaka ihita ubutaka bugenda bugunduka ku buryo tutabuhongereye ifumbire dushobora kutabona umusaruro twifuza, mu gihe iyo dukoresheje inyongeramusaruro tubona umusaruro mwiza kandi uhagije. Meya Mbonyumuvunyi akaba yavuze ko guhingira ku gihe no gukoresha neza inyongeramusaruro ariryo banga ryonyine rizabafasha kubona umusaruro uhagije wo gutunga imiryango yabo, ndetse bakanasagurira isoko bityo bakaniteza imbere.
Site ya Gahoko yatangirijweho igihembwe cy’ihinga cya 2022B ifite ubuso bungana na Hegitari 12. Iki gikorwa kandi kikaba cyakorewe icyarimwe no mu yindi mirenge yose yose igize Akarere ka Rwamagana.
Rcvd
Rwamagana: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera abana bafite ubumga
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera abana bafite ubumuga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Nanjye ndashoboye”. Ubu bukangurambaga bukaba bwarateguwe mu rwego rwo gukangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga n’abaturage muri rusange kwirinda gushyira mu kato abana bavukanye ubumuga no kubahiriza uburenganzira bwabo, hateguwe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera abana bafite ubumuga bwiswe “Nanjye ndashoboye”. Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosiko ukuriye inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano bakaba bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Muhazi ahatangirijwe ubu bukangurambaga ku rwego rw’Akarere.
Intego nyamukuru z’ubu bukangurambaga ni: Gukangurira ababyeyi kuvuza abana bavukanye ubumuga ku gihe, Gukangurira ababyeyi kujyana abana bafite ubumuga mu ngo mbonezamikurire z’abana bato(ECD), Gukangurira abaturage muri rusange gutanga amakuru ku bana bafite ubumuga bakingiranywe mu nzu badahabwa uburenganzira bwabo, Gukangurira ababyeyi n’abarezi kwita ku mpano z’abana cyane cyane abana bafite ubumuga kuko nabo hari ibyo bashoboye, Gukangurira abayobozi ku rwego rw’Isibo, Umudugudu, Akagari n’izindi nzego gukumira ibibazo by’ihohoterwa no kutubahiriza uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, ndetse no Gushishikariza inzego z’abikorera n’abafatanyabikorwa b’Akarere gushyira muri gahunda z’ibikorwa byabo ibikorwa byo kurengera abana bafite ubumuga.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko amategeko ya leta y’u Rwanda aha agaciro abantu bose, kandi ko abafite ubumuga aria bantu bo guhabwa agaciro kimwe n’abandi bose. Ashingiye ku buhamya bwatanzwe n'ufite ubumuga witeje imbere; Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko iyo abafite ubumuga bitaweho bagahabwa uburenganzira bungana n'ubw'abandi bakora bagatera imbere n’imiryango yabo ndetse bakanateza imbere igihugu cyababyaye. Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abayobozi mu nzego z'ibanze (abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari, abakuru b'imidugudu, abajyanama b'ubuzima, inshuti z'umuryango, abahagarariye inama y'igihugu y'abafite ubumuga) kubarura abafite ubumuga hagaragazwa ibibazo bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi, kandi umwihariko ugashyirwa ku bana bafite ubumuga.
Mu Karere ka Rwamagana habarurirwa abantu bakuru bafite ubumuga 3,768 (bagizwe n’abagore 2,024 n’abagabo 1,744). Habarurwa kandi abana bafite ubumuga 904(abakobwa 359 n’abahungu 545) babarizwa mu mirenge yose uko ari 14. Ubu bukangurambaga bwatangijwe uyu munsi bukaba buzageza ku itariki ya 25 Gashyantare 2022.