Hatangijwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/04/2019, mu kagali ka Ruhunda hatangirijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera Malariya. Iki gikorwa kikaba kizakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana, aho hazaterwa umuti muri buri nzu yose ifite abantu bayibamo mu rwego rwo guhashya Malariya.

Dr Utumatwishima Abdallah uyobora ibitaro by’intara bya Rwamagana, yavuze ko bagendeye kuri raporo zijyanye n’iby’ubuzima, byagaragaye ko uturere twaterewe imiti yica imibu twapfushije nk’umuntu umwe cyangwa se ntanabapfuye, mu gihe uturere tutaterewe harimo n’Akarere ka Rwamagana hagiye hapfa nka batanu. Aha niho yahereye asaba abaturage guha agaciro iyi gahunda kuko ari ingirakamaro mu kurwanya Malariya. Yasabye abafite amazu arimo amarangi ko mu gihe bazaba bamze gutererwa umuti, bazihangana ntibasigemo andi marangi mbere y’umwaka kuko byakwica imbaraga z’umuti. Yabibukije kandi ko gutera umuti birinda Malariya 100% ahubwo ko buri buriri bugomba kuba butwikiriwe n’inzitiramubu iteye umuti kuko kwirinda Malariya ari ugukoresha uburyo bukomatanyije. Yagiriye inama abaturage zo kujya bagana abajyanama b’ubuzima igihe cyose bumvise barwaye cyangwa se barwaje kugira ngo batagera ku bigo nderabuzima baarembye. Dr Utumatwishima yanasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda zindi z’ubuzima zirimo: Kwipimisha incuro 4 ku mugore utwite ndetse no kuboneza urubyaro.

Dr Aimable Mbituyimana, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya Malariya n’inzoka zo mu nda mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) akaba ari nawe wari uhagarariye Minisitiri w’ubuzima muri iki gikorwa, yijeje abaturage ko mu kwezi kwa 7 n’ukwa 8, hazatangwa inzitiramubu ku baturage bose bari mu cyiciro cya 1,2n’icya gatatu(Ukuyemo abakozi ba leta. Yibukije kandi ko umugore ugiye kwipimisha atwite ndetse n’ugiye gukingiza urukingo rwa mbere bahabwa inzitiramubu iteye umuti, kuko byagaragaye ko abagore batwitte n’abana bato aribo Malariya yibasira cyane kurusha abandi. Dr Aimable Mbituyimana yabwiye abaturage ko uyu muti ari ubwa mbere utewe mu Rwanda kandi ko ufite ubushobozi bwo kumara umwaka wose wica imibu, abasaba kudacikwa n’aya mahirwe, kuko iyo hagize udatererwa umuti wica imibu, atuma imibu itera na bagenzi baterewe umuti.yibukije abajyanama kujya batanga raporo igihe babona imiti bafite igiye kubashirana bityo bagasaba indi ndetse asaba n’abaturage kubagana. Dr Aimable Mbituyimana yasoje ashishikariza abaturage kujya bivuza hakiri kare batararembera mu rugo.

Nyuma yo kubona ko hari abagifite imyumvire n’ubumenyi bucye ku bitera Malariya, Visi Meya Mudaheranwa Regis ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rwamagana ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yibukije abaturage ko Malariya iterwa n’umubu w’ingore (Moustique femelle du genre Anophere), asaba abaturage gufatanya na leta mu kuwurwanya bemera ko babaterera umuti mu mazu kandi ntibibagirwe kurara mu nzitiramubu iteye umuti no kubahiriza inama bagirwa n’abaganga zirimo kwipimisha igihe batwite no kuboneza urubyaro. Raporo y’umwaka ushize wa 2018 yagaragaje ko Akarere ka Rwamagana kari ku mwanya wa gatatu mu turere twibasiwe na Malariya cyane kurusha utundi, akaba ari nayo mpamvu katoranyijwe mu turere tuzatererwa umuti wica imibu itera Malariya.