Hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/01/2019, mu isoko rya Nyagasambu hatangirijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko. Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: "Rangiza inshingano zawe ushyira mu bikorwa ibyemezo by'inkiko", kikaba cyari cyitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Bwana Kakooza Henry n’intumwa za Minisiteri y’ubutabera zirimo: Bwana Bideri Diogene usanzwe ari umujyanama  mukuru mu by’amategeko muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ndetse n’abakozi b’inzu z’ubufasha mu butabera (Maison d’Accès à la Justice) bakorera mu karere ka Rwamagana.
Mu kiganiro yagejeje ku baturage, Bwana Bideri Diogene yibukije abaturage ko igihe ntarengwa cyo kuba wandikishije abana mu bitabo by’irangamimerere ari iminsi 30, bikaba bigira akamaro mu gutegura igenamigambi ry’igihugu kandi ko utabikoze aba avukije umwana we amahirwe n’uburenganzira bwe.  Yaboneyeho abasaba kujya bandukuza abapfuye mu gihe kitarenze iminsi 30. Yabasabye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bakajya batanga amakuru aho babibonye. Yabibukije ko hadutse icuruzwa ry’abantu, bityo abasaba kwitwararika no kubirinda abana babo, bakagenzura ingendo z’abana kandi n’abana bakirinda ababizeza ibitangaza nta sano bafitanye.  Yibukije abaturage ko kuregera indishyi ari uburenganzira bwabo mu gihe bafite ibyo bangirijwe kandi abatsinzwe bagashyira mu bikorwa ibyategetswe ku rukiko ku neza, nta mananiza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Bwana Kakooza Henry yabwiye abaturage ko ikibazo cy’amazi adahagije bafite kigiye gucyemuka kuko ubuyobozi bw’Akarere burimo kubaka umuyoboro w’amazi meza wa Nyagasambu- Janjagiro.  Imirimo yo kubaka uyu muyoboro ikaba izatwara miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda. 
Abaturage bahawe umwanya uhagije wo kubaza bijyanye n’ubutabera bari bafite ndetse n’ibijyanye n’ibiganiro bahawe. Muri iki cy’umweru by’umwihariko, hakaba hazarangizwa imanza zisanzwe zaciwe n’inkiko zaba inkiko gacaca cyangwa inkiko zisanzwe.