Hatangijwe ubukangirambaga bugamije kurengera umwana

Mu nteko rusange zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07/12/2021, hatangijwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana ku nsanganyamatsiko igira iti: "Turengere umwana none, turengere ejo hazaza". Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu tugari twose, ku rwego rw’Akarere butangirizwa mu kagari ka Nyagasambu ho mu murenge wa Fumbwe. Ubu bukangurambaga buzamara icyunweru, bugamije gukangurira abaturage, abayobozi n’abavuga rikumvikana kwita ku burenzanzira bw’abana, bakemura ibibazo bibangamiye uburenganzira bwabo no gukurikirana abatabwubahiriza nk’uko amategeko abiteganya.  Meya Mbonyumuvunyi Radjab niwe wari umushyitsi mukuru, akaba yari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano,  Uwanyirigira Claudine-Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere ndetse n’abashinzwe gutanga ubufasha n’ubujyanama mu by’amategeko (MAJ).

Mu kiganiro ku burenganzira bw'umwana cyatanzwe na Madamu Uwanyirigira Claudine-Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana, yibukije abaturage ko Umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kurindwa ihohoterwa n'imirimo ivunanye, kuvuzwa, gutanga ibitekerezo no kumvwa, ...kandi ko ubuyobozi butazihanganira uzamuvutsa ubwo burenganzira bwe. Madamu Uwanyirigira Claudine yibukije abaturage ko umwana agomba kurindwa ihohoterwa kuva akiri mu nda ya nyina, kuko iyo umubyeyi utwite ahohotewe bigira ingaruka no ku mwana atwite. Akaba yasabye abaturage guharanira kugira imiryango myiza, itekanye kandi iteye imbere. Ubu butumwa bwunganiwe n’ubwa SSP Oscar Magwigwi uyobora polisi mu karere ka Rwamagana wasabye ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu kurinda abana babo n’ab’abaturanyi ihohoterwa, aho bibaye ngombwa bakitabaza ubuyobozi kandi ko inzego z’umutekano zihari ngo zibafashe.

Mu butumwa Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Fumbwe, yavuze ko iyo umwana akuwe mu ishuri, akoreshejwe imirimo ivunanye, asambanyijwe, cyangwa se akorewe n’ibindi bikorwa bibangamiye imikurire ye myiza; aba ahohotewe yambuwe uburenganzira bwe bwo kubaho neza, aba avukijwe ejo heza he, kandi ubikoze wese aba yangije ahazaza h'igihugu. Meya Mbonyumuvunyi Radjab  yabwiye abaturage ko niba dushaka kugira ejo hazaza heza tugomba kuhategura; kandi ko niba dushaka abayobozi beza b'ejo hazaza, abaganga b'abahanga, abapilote batwara indege, abazatubungabungira umutekano mu gihe kizaza, abahanga mu myubakire, ... tugomba gufatanya mu kurengera umwana kuko niwe ubwo buhanga n'impano byose byihishemo.

Ubu bukangurambaga buzamara icyumweru (07-14/12/2021 bukaba buzakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo: Urugendo rugufi rwo kwamagana abahohotera abana; gutanga ubutumwa binyuze mu bihangano by’indirimbo, imivugo, ikinamico, ubuhamya, no kugaragaza ibimaze gukorwa mu kurengera uburenganzira bw’umwana, gutanga ibiganiro mu nama zihuza abayobozi n’abaturage ndetse no mu bitangazamakuru (Radio&Televiziyo)