Hatangijwe ubukangurambaga bwihariye ku isuku n’umutekano

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06/08/2019, kuri Sitade Akanzu iherereye mu murenge wa Nzige, hatangirijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwihariye bugamije gukangurira abaturage kurushaho kwimakaza isuku n’isukura ndetse no kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano. Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Polisi y’igihugu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo: Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta w’Abanyamerika (World Vision), Umushinga Isuku Iwacu, Umuryango w’Abaholandi uharanira iterambere (SNV), Umuryango utegamiye kuri leta ushinzwe gukwirakwiza amazi mu baturage (Water for people) ndetse n’ikigega cya leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID). Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti “ Duharanire kugira u Rwanda rucyeye, rutoshye kandi rutekanye”. iki gikorwa cyaranzwe n’imbyino ndetse n’ikinamico bishishikariza abaturage kugira isuku no kubungabunga umutekano bahereye mu ngo zabo no mu midugudu yabo, kikaba cyitabiriwe kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abaturage ko uyu wa kabiri wabaye ihuriro ry’ibyiza byinshi, aho n’ubusanzwe buri wa Kabiri wa buri cyumweru hakorwa inteko rusange y’abaturage mu rwego rwo kwikemurira ibibazo, kandi uyu munsi ukaba uje mu gihe tukiri mu kwezi kw’ibisubizo, aho ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bashyira imbaraga mu gucyemura ibibazo byari byarananiranye; ndetse by’umwihariko ukaba ariwo watangirijweho ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano. Byose bikaba bigamije kwihutisha iterambere ry’umunyarwanda. Yibukije abaturage ko isuku n’umutekano ari umwihariko w’u Rwanda mu ruhando rw’ibindi bihugu, bityo tugomba kubikomeraho. Meya Mbonyumuvunyi yabwiye abaturage ko hateganijwe ibihembo ku rwego rw’ingo zizitwara neza muri iki gikorwa zikaba intangarugero mu isuku n’umutekano ndetse n’umudugudu uzahiga indi midugudu, Akagari kazahiga utundi tugari muri buri murenge ndetse n’umurenge uzahiga indi mirenge mu karere ka Rwamagana. Yibukije abaturage ko umuntu atagira isuku ari uko agiye ahantu runaka gusa, ahubwo isuku igomba kubaranga aho batuye n’ aho bakorera mbese aho bari hose; bakagirira isuku abana babo; bagakaraba intoki mbere yo gufata amafunguro ndetse na mbere yo kuyategura, bakanakurungira amazu yabo. Meya Mbonyumuvunyi yababwiye ko kurama kwabo kuzakomoka ku kugira isuku irambye no kubungabunga umutekano wabo wa buri munsi, bakagira imisarani yujuje ibyangombwa yubatse neza kandi isakaye, itindishije ibiti bikomeye byaba byiza igapavomwa, ndetse ntibure kandagira ukarabe ifite amazi n’isabune bihoraho.

Nk’uko bimaze kuba umuco ko buri wa kabiri hacyemurwa ibibazo by’abaturage mu ruhame rwa bose, Abaturage bahawe umwanya uhagije babaza ibibazo bari bafite bahabwa ibisubizo n’umuyobozi w’Akarere afatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nzige ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.