Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutanga mituweli y’umwaka wa 2019/2020

Mu nteko rusange z’abaturage zo Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/04/2019, hatangirijwemo ubukangurambaga bushishikariza abaturage gutangira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buzwi ku izina rya Mituweli, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020. Iyi gahunda yakorewe mu mirenge yose ariko ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, ubu bukangurambaga bukaba bwabereye mu kagali ka Binunga ho mu murenge wa Munyiginya.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bo muri uyu murenge wa Munyiginya, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabanje kubibutsa akamaro ko kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano, abibutsa ko n’ubwo hashyizweho abakozi b’irondo ry’umwuga ariko abaturage bagomba kubafasha mu kuzuza inshingano zabo babagenera insimburamubyizi ku gihe. Avuga ku birebana n’imihigo ndetse n’ibikorwa by’iterambere, Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko bagomba gufata iya mbere bagashyira mu bikorwa ibyo bafitiye ubushobozi, bakagira udukayi tw’imihigo y’ingo, bagashyira abana bose mu ishuli, bakubaka uturima tw’igikoni, bakubaka rondoreza, bakishyura mituweli, … hanyuma leta ikabunganira mu bindi bikorwa bisaba ingengo y’imari nyinshi birimo imihanda, kubaka imiyoboro y’amazi meza, kubaka amashuli, n’ibindi.

Atangiza ubukangurambaga bwa Mituweli, Meya Mbonyumuvunyi yabwiye abaturage bo mu murenge wa Munyiginya ko inzira zo kwishyuriramo ubwisungane mu kwivuza –Mituweli – wa 2019/2020 zifunguye bityo bakwiye gutangira kwishyura. Yababwiye ko nk’ubuyobozi bahangayikishwa n’abaturage baba batarishyuye mituweli kuko iyo barwaye biteza ibibazo impande zose haba mu muryango, mu baturanyi no mu buyobozi; Bityo abasaba ko buri wese yakwihutira gutanga Mituweli. Ku bijyanye n’abafite amikoro macye, Meya Mbonyumuvunyi yabashishikarije gutangira bakajya batanga macye macye bityo ukwezi kwa gatandatu kukazarangira bararangije kwishyura Mituweli z’umuryango wose. Yasabye kandi abayobozi b’amasibo gufasha abaturage bayoboye no kubagira inama aho biri ngombwa kugira ngo iki gikorwa cyihute.

Hashingiwe ku mibare igezweho, Mu karere ka Rwamagana abaturage bagomba kwishyura umusanzu w’ubwisungane bangana na 359,329. Muri uyu mwaka dusoza wa 2018/2019, Abamaze kwishyura bose hamwe ni 274,518 bingana na 76.4%. Umurenge wa Gishari niwo wa mbere ugeze ku ijanisha rya 91.5% naho Umurenge wa Munyiginya watangirijwemo ubu bukangurambaga uri ku mwanya wa 13 mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, Ukaba ukurikiwe n’umurenge wa Fumbwe ari nawo wa nyuma n’ubwitabire buri ku ijanisha rya 73.8%.