Hatangijwe Ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/02/2019, mu kagali ka Ruhunda ho mu murenge wa Gishari hatangirijwe Ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa. Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: "Duharanire guteza imbere uburenganzira bwa muntu turwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa". Iki gikorwa kikaba cyarateguwe ku bufatanye bwa komisiyo y'uburenganzira bwa muntu n'Ambasade y'Abashinwa mu Rwanda.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye ubuyobozi bwa komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu kuba yaremeye ko ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore butangirizwa mu karere ka Rwamagana. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abaturage ko Umugore afite uruhare mu iterambere ry'umuryango n'iry'igihugu muri rusange, avuga ko Umugore arii igicumbi cy'uburere n'iterambere. Kuko urugo rurimo amakimbirane arirwo usanga rurimo ibibazo byinshi. 
Madamu Nirere Madeleine, Perezidante wa komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu yavuze ko Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ari ugukumira ihohoterwa kuko nta terambere ryagerwaho hari umwiryane mu miryango, kandi ko ubu bukangurambaga buzatuma hacyemuka bimwe mu bibazo bitandukanye byugarije Umuryango muri rusange birimo: ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, gukubita no gukomeretsa, n'ibindi. Yasabye abaturage kureka amakimbirane yo mu ngo kuko ariyo ntandaro y'ibibazo byose birimo: igwingira ry'abana, abana babura uburere bakajya mu muhanda,...  Kandi ko uwanze kureka guhohotera abandi ubutabera bumukurikirana. 
Abaturage bakurikiwe ubutumwa bwari mu kinamico "Undinde ishavu nkubere ishema, Umugore si umugererwa" bakiniwe n'itorero Indinganire Cultural troop. Hari kandi abayobozi batandukanye barimo: Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu ariwe Dr Nibishaka Emmanuel, Visi Perezida wayo ariwe Bwana Gatera Emmanuel ndetse n'abakomiseri bayo aribo: Uwizeye Marie Therese, Gahongayire Aurelie, 
Kawera Marie Sylvie na 
Makombe Jean Marie Vianney.