Hatangijwe uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.
Kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025 Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dr. Patrice Mugenzi ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo RSSB n'abandi bayobozi bifatanyije n’Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Kigabiro mu nteko rusange zatangirijwemo uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.
Sisiteme Imibereho ni uburyo bw’ikoranabuhanga yahurijwemo amakuru yari mu zindi sisiteme zari zisanzweho andi agenda yongerwamo uko abaturage bakomeje kwibaruza kugira ngo igire amakuru ahagije y’umuntu utuye muri buri rugo, atuma gutanga serivisi bishingira ku makuru yizewe. Urugo rwishyura Mituweli rugomba kuba rubaruye muri Sisiteme Imibereho yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe.
Mbere yo kwishyura Mituweli, abagize urugo babanza kureba ko urugo rubaruye muri Sisiteme Imibereho; aho Umuturage akoresha telefone agakanda *195# .Iyo Umuturage asanze urugo rutabaruye, rwanditseho amakuru atuzuye cyangwa yanditse nabi agomba gukosorwa, umuturage agana ibiro by’Akagari atuyemo. Urugo rutangira kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, mituweli rukoresheje uburyo rwahisemo: irembo, MobiCash, SACCO cyangwa Banki ya Kigali.
Minisitiri Patrice Mugenzi yavuze ko Sisiteme Imibereho igamije guhuza amakuru y’imibereho y’abaturage, koroshya serivise no gufasha igenamigambi. Yashishikarije abaturage kwishyura Mituweli kare. Ati “Mubikore mbere, twirinda kubikora ari uko twarwaye kuko indwara cyangwa impanuka bidateguza.”Umuyobozi wungirije wa RSSB, Mme Louise Kanyonga, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2024/2025 abakoresha ubwisungane mu kwivuza bangana na Miliyoni zisaga 11 ni ukuvuga 88 % by’abanyarwanda bose, ibi bikaba bigaragaza uruhare rwa buri wese, abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye kandi ko Intego uyu mwaka ari uko abaturage bose bagomba kuba bashobora kwivuza bose.
Mu Karere ka Rwamagana abaturage bamaze kwishyura Mituweli y'umwaka 2024/2025 bagera kuri 89% intego akaba ari uko muri uyu mwaka wa Mituweli watangijwe abaturage bose bazishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, nyuma yo gusobanukirwa akamaro ko kuyigira bigufasha kwivuza kuri macye, nk'uko byagaragaye mu buhamya bwa Mukantaganzwa Violette usigaye yivuza ku FRW 220 mu gihe mbere yigeze gukeneshwa no kwivuza nta bwishingizi afite. Mukantaganzwa Violette yatanze ubuhamya bw’uko mu 2012 yagurishije inka n’isambu ubwo yarwazaga umwana, kuko yari yarinangiye kwishyura Mituweli. Ati “Naje kujya mu kimina cya Mituweli nsubiye kwivuza noneho banca make, nsanga nari naracikanwe. Nta busirimu buri mu kudatanga Mituweli.”
Muri izi nteko rusange y'abaturage zateraniye mu Kagari ka Sibagire abaturage bafite ibyifuzo n'ibibazo babigejeje ku bayobozi bafatanya kubikemura.