Kuri uyu wa kane tariki ya 07/02/2019, Mu kagari ka Sovu ho mu murenge wa Kigabiro hatangirijwe umushinga wo yo kuvugurura no kubaka ibikorwaremezo bishya bizafasha mu kuhira imyaka yo mu bishanga bihingwamo umuceri . Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’ ikigo cy’ Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), uzatwara miliyari 16 ukaba uzakorerwa ku bishanga bitatu birimo icya Bugugu, Gashara na Kimpima byose biherereye hagati y’imirenge ya Kigabiro, Mwulire na Rubona. Ibi bishanga bikaba bifite ubuso bungana na Ha 170. Muri uyu mushinga, hazavugururwa ibyuzi byuhira (Valley dam) bya Cyimpima na Gashara, hubakwe icyuzi cyuhira gishya cya Bugugu n’imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa Km 23.5.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bishimira uyu mushinga kuko uzagira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi. Yavuze ko ibi byuzi bigiye kuvugururwa n’ikizubakwa bizafasha mu kubika amazi akoreshwa mu buhinzi bw’umuceri bityo umusaruro wiyongere. Meya Mbonyumuvunyi yagaragaje ko uyu mushinga utazagirira akamaro abaturage bo mu karere ka Rwamagana gusa, ahubwo uzagirira akamaro abatuye hirya no hino mu gihugu muri rusange, dore ko umusaruro w’umuceri uzavamo uzajya ugurishwa ku masoko yo mu turere dutandukanye tw’igihugu. Yagaragaje ko hitezwe ko uyu mushinga nurangira umusaruro uziyongera ku buryo mu gihe cy’imvura ahajyaga hera toni 4.1 kuri hegitari, hazera nibura toni 5.4, naho mu gihe cy’izuba aheraga toni 3.4 kuri hegitari hazajya hera nibura toni 5 kuko abahinzi bazaba bafite amazi yo kuhira.Yasabye abahinzi kuzafata neza ibi bikorwaremezo, buri wese akagira uruhare mu kubibungabunga.
Ambasaderi Takayuki Mayishita uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda yashimiye umubano n’ubutwererane buri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’iterambere u Rwanda rugeraho. Ambasaderi Takayuki Mayishita yavuze ko uyu mushinga uzongera umusaruro w’umuceri ariko ukazanatanga akazi. Yashimiye Akarere ka Rwamagana ko kamaze imyaka 2 kaba aka mbere mu mihigo ndetse avuga ko yizeye ko n’iki gikorwa kizatuma akarere gakomeza kuza ku isonga.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Bwana Musabyimana Jean Claude yavuze ko ubuhinzi bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kuko butanga 34% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Yagarutse ku mbogamizi abahinzi bakunze guhura nazo zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, aho hari igihe imvura ibura imyaka igapfa cyangwa se ikaba nyinshi nabwo ikangiza imyaka. Yavuze ko imwe mu ngamba leta yafashe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ari ukongera ubuso bwuhirwa bukikuba kabiri. Uyu mushinga ukaba uzagira uruhare mu kugera kuri iyi ntego. Bwana Musabyimana Jean Claude yashimiye igihugu cy’ubuyapani kuko miliyari 16 zizakoreshwa muri uyu mushinga Atari inguzanyo izishyurwa, ahubwo ari impano, ndetse anabashimira n’ibindi bikorwa bafatanyamo n’u Rwanda. Yagaragaje ko uretse kuba uyu mushinga uzatanga akazi, uyu mushinga uzagira akamaro ku miryango irenga 500 ikorera ubuhinzi muri ibi bishanga. Asaba abaturage kuzabungabunga ibikorwa by’uyu mushinga no kuzigiraho uko byubakwa.