Hatashwe gare nshya ijyanye n’igihe tugezemo kandi irimo n'ikoranabuhanga rya murandasi (internet)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11/02/2019, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng Jean de Dieu Uwihanganye ari kumwe na Guverineri Mufulukye Fred uyobora intara y’iburasirazuba; bafunguye ku mugaragaro gare nshya ya Rwamagana yubatswe ku bufatanye  bw’Akarere ka Rwamagana na “Jali Holding Company”. Iyi gare ikaba yuzuye itwaye  amafaranga y’u Rwanda angana na 679,676,260. Iyi gare nshya ifite parikingi yakira imodoka 40, ibiro by’aho bakatira amatike n’imiryango y’ubucuruzi 20, aho abagenzi bategerereza imodoka bakaba banahikinga imvura cyangwa izuba n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana bashimishijwe n’iyi gare nshya kuko ijya kubakwa hari ikibazo cy’uko inyubako yakoreshwaga nka gare yari yarangiritse, idatwikiriye kandi ari ntoya ku buryo byabangamiraga abagenzi n’abashoferi bayikoreshaga; Aho wasangaga mu gihe cy’imvura abagenzi baranyagirwaga, naho mu gihe cy’izuba, ntibagire aho biking izuba n’ivumbi. Meya Mbonyumuvunyi akaba ahamya ko iyi gare ije ari ari igisubizo.
Guverineri Mufulukye Fred yavuze ko nk’ubuyobozi bw’intara iyo babonye ibikorwa nk’ibi bigerwaho bibashimisha. Yagarutse ku mpanuro bahabwa n’umukuru w’igihugu zijyanye no kureba kure kandi bagakorana n’abikorera kugira ngo ibikorwa byinshi bigerweho. Guverineri Mufulukye yanashimiye ubufatanye buri hagati y’abikorera n’ubuyobozi bwa leta. 
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng Jean de Dieu Uwihanganye yashimiye uburyo Jali Holdings Company ikomeje gufatanya na leta mu kubaka ibikorwa remezo nk’ibi. Ibikorwaremezo nk’ibi biri mu ngamba za Minisiteri y’ibikorwaremezo zijyanye no gutwara abantu n’ibintu. Yavuze ko leta ikomeje gukora imihanda itandukanye kandi itazabura no kujya ishyiramo imodoka zijyanye n’igihe zitwara abantu. Yavuze ko bagiye gukaza ubugenzuzi kugira ngo mbere y’uko imodoka itwara abagenzi ibanze igenzurwe. Yasabye abaturage ba Rwamagana n’abandi bazakoresha iyi gare kuzayifata neza ndetse bakanayibyaza umusaruro bityo bakiteza imbere.
Imirimo yo kubaka iyi gare yagabanyijwe mu byiciro bitatu, ibyiciro bibiri bimaze kurangira. Mu kiciro cya mbere (Phase I)  kwari ugukuraho amazu y’abimuwe ahubatswe gare nshya no gutunganya imbuga ya parikingi. Ikiciro cya kabiri (Phase II) ari nacyo cyakozwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, gikubiyemo imirimo yo kubaka amazu y’ubucuruzi n’ibiro by’aho bakatira amatike; Kubaka ubwiherero; Kubaka aho abagenzi bugama izuba n’imvura; Kubaka imbuga y’aho ibinyabiziga bihagarara hakoreshejwe amapave no gutunganya imihanda ikikije iyi gare. Biteganyijwe ko hazakorwa n’ikindi kiciro cya gatatu (Phase III) gisigaye kizaba gikubiyemo imirimo yo kubaka inyubako y’igorofa y’ubucuruzi izaba igeretse kabiri (G+2). Byose hamwe bizarangira bitwaye amafaranga y'u Rwanda arenga Miliyari imwe na miliyoni  Magana atatu na mirongo icyenda (1, 390,000,000 Frws).