Hatashywe ibikorwaremezo bitandukanye bifasha abaturage byakozwe ku bufatanye bw’Akarere n’Umushinga Gikuriro ushyirwa mubikorwa na AEE Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Kamena 2020, Umushinga Gikuriro wamurikiye ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana n’abaturage ibikorwa wakoze bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze cyane cyane mu isuku n’isukura.

Ibi bikorwa bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na 178,976,655 bikubiyemo: Amavomo 14 y’amazi yubatswe hafatiwe ku masoko y’amazi yizamura yo mu kabande (Water springs) yatunganyijwe mu mirenge ya Mwulire, Rubona, Kigabiro, Gishari na Nyakaliro. Harimo kandi, utuzu 6 tw’amazi (6 Water kiosks) twubatswe mu mirenge ya Muhazi, Fumbwe, Rubona, na Kigabiro. Uyu mushinga wanubatse ubwiherero bw’imiryango 10, ubwiherero bw’abafite ubumuga, icyumba cy’umukobwa n’ibigega by’amazi ku kigo cy’amashuri cya G.S Mabare mu murenge wa Rubona; Wubaka ubukarabiro bw'intoki bugezweho 4 (Hand washing stations) ku bigo nderabuzima bya Nyagasambu, Cyimbazi, Karenge na Muyumbu; kandi wubaka n’amavomo 8 afatiye ku masoko asaba kuzamura amazi azwi ku izina rya Nayikondo (Drilled boreholes) mu mirenge ya Gahengeri, Nzige, Rubona, Fumbwe, Nyakaliro na Gishari.

Bwana Kabagamba Wilson wari uhagarariye uyu mushinga Gikuriro ku rwego rw’igihugu, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana uburyo bukorana neza n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka Karere, ashimangira ko biri mu bituma Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga mu kwesa imihigo. Bwana Kabagamba Wilson yongeyeho ko bakorera mu turere dutandukanye, ariko ko uburyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bubashyigikira mu bikorwa byabo, bukababa hafi umunsi ku wundi ari ibyo gushimirwa.

Bwana Kakooza Henry Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye umushinga Gikuriro ku bikorwa byose wagejeje ku baturage b’Akarere ka Rwamagana. Bwana Kakooza Henry yanasabye abaturage bakoresha ibi bikorwaremezo kuzabibungabunga bakabifata neza kugira ngo bizarusheho kubagirira akamaro nk’uko leta n’abafatanyabikorwa babifuriza ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.

Gikuriro Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n'umuryango nyafurika w'ivugabutumwa (AEE Rwanda) ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutabazi w’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bo muri Amerika (CRS), ku bufatanye n’umuryango w’Abaholandi uharanira iterambere mpuzamahanga (SNV) ku nkunga yatanzwe n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).