Hatashywe inyubako z’ikigo nderabuzima cya Munyiginya kizaha serivise abaturage barenga ibihumbi 22

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/02/2019, mu kagali ka Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya, hatashywe ku mugaragaro inyubako z’ikigo nderabuzima cya Munyiginya cyitezweho guha serivise z’ubuzima n’ubuvuzi ku baturage barenga ibihumbi 22 batuye muri uyu murenge ndetse n’abawugendamo. Ibi birori bikaba byari byanitabiriwe n’umujyanama muri Ambasade ya Koreya y’epfo mu Rwanda, Ms Hyuni Hwang.

Mu buhamya bwatanzwe n’abajyanama b’ubuzima bakorera muri uyu murenge wa Munyiginya ndetse n’abaturage bawutuyemo, bose bashimye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame itumye babona ikigo nderabuzima mu murenge wabo. Bagaragaje imbogamizi bagiraga zirimo gukora ingendo ndende bajya gushaka serivise z’ubuvuzi, aho ababyeyi bagiye kubyara aribo bagiraga ibibazo cyane. Bashimiye ubuyobozi bubaruhuye izi mvune zose ndetse bahiga ko biyemeje kuzabungabunga izi nyubako no kurushaho kwitabira serivise z’ubuzima zirimo: kuboneza urubyaro, gukingiza abana, n'izindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Kakooza Henry ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere, yashimiye ubuyobozi bwa Better World bwafatanyije n'Akarere kubaka iki kigo nderabuzima. Yashimiye kuba abaturage begerejwe serivisi z'ubuvuzi kandi avuga ko yizeye ko abaturage bazafata neza inyubako z'ikigo nderabuzima kuko bagize uruhare mu iyubakwa ryacyo. Yasabye abaturage kandi kubyaza umusaruro Aya mahirwe bakajya bitabira serivisi z'ubuzima n'ubuvuzi bagenewe.

Mu kubaka iki kigo nderabuzima cya Munyiginya, habanje kubakwa inzu y'isuzumiro yanakoraga nk'ivuriro ry'ingoboka, Nyuma hubakwa inzu y'ababyeyi (Maternity ward), hakaba hongeweho indi nyubako nini nayo izakoreshwa muri serivisi z'ubuzima n'ubuvuzi zitandukanye. Iki kigo nderabuzima cya Munyiginya cyubatswe ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana n'umufatanyabikorwa Better World, kikaba cyuzuye gitwaye amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 200.