Hatashywe inzu yubakiwe Umuryango utishoboye ku bufatanye bw'Umurenge wa Gishari n'ishuli rikuru rya IPRC Gishari

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/02/2019, mu kagari ka Gati ho mu murenge wa Gishari, Hatashywe ku mugaragaro inzu yubakiwe Umuryango wa Bizimana Innocent na Mukarukwaya Janvière batishoboye.  Iyi nzu ikaba yarubatswe ku bufatanye bw'Umurenge wa Gishari n'ishuli rikuru ryigisha ubumenyi-ngiro n'imyuga rya RP IPRC Gishari. 
Mu buhamya batanze, Bizimana Innocent na Mukarukwaya Janvière bashimiye Leta y'ubumwe iyobowe na Perezida Kagame Paul  ku buyobozi bwiza yabahaye arinabwo butumye babona inzu yo kubamo, dore ko akazu babagamo mbere kari kenda kubagwaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gishari, Bwana Rushimisha Marc, yavuze ko bamaze kubona ikibazo uyu muryango Wari ufite, buri mukozi w'umurenge n'abayobozi n'ibigo by'amashuli bagize Icyo batanga, hanyuma andi mafaranga atangwa n'ishuli rikuru ryigisha ubumenyi-ngiro n'imyuga rya RP IPRC Gishari. Aha hakiyongeraho uruhare rw'abaturage binyuze mu miganda. Hamwe n'ibindi byakozwe birimo: kubaka ubwiherero, gushyiramo umuriro w'amashanyarazi ukomoka ku mirasire y'izuba, intebe zo mu nzu, ndetse n'igikoni, byose bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na 5,200,000.
Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rwamagana, yashimiye ubuyobozi bw'ishuli rikuru ryigisha ubumenyi-ngiro n'imyuga rya RP IPRC Gishari n'ubw' umurenge wa Gishari kuba abakozi babo baragize Icyo bigomwa kugira ngo uyu muryango wubakirwe. Yashimiye kandi Abaturage bo mu murenge wa Gishari ku miganda itandukanye bagiye batanga kugira ngo iyi nzu yuzure. By'umwihariko yashimiye ishuli rikuru ryigisha ubumenyi-ngiro n'imyuga rya RP IPRC Gishari ku mikoranire myiza bafitanye n'Akarere ka Rwamagana haba mu kubakira abana b'imfubyi, kubakira ubwiherero bwujuje ibisabwa imiryango itishoboye no kuba hari abana bo mu miryango itishoboye bigiramo ku buntu.  Visi Meya Umutoni Jeanne yasabye Umuryango wa Bizimana na Mukarukwaya gufata neza inzu bashyikirijwe, kuboneza urubyaro dore ko bafite abana 6, no kujya bitabira gahunda za Leta zose.