Hatashywe ivuriro ry’ingoboka rya Mutamwa ryitezweho guha Serivise z'ubuzima n'ubuvuzi ku baturage barenga 4,000
Kuri uyu wa kane tariki ya 25/04/2019, mu kagari ka Mutamwa ho mu murenge wa Gahengeri habereye ibirori byo gutaha ku mugaragaro ivuriro ry’ingoboka rya Mutamwa ( Mutamwa Health Post) ryubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango wita ku buzima (Society for Family Health - Rwanda), ku nkunga y’umuryango w’Abanyamerika witwa “SC Jonhson A Family Company”. Imirimo yo kubaka iri vuriro ndetse no kurishyiramo ibikoresho byifashishwa mu buvuzi byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni cumi n'icyenda (19,000,000 Frws), rikaba ryitezweho kuzaha serivise Z’ubuzima n'ubuvuzi ku baturage barenga 4,000 batuye muri aka kagari ka Mutamwa. aha hiyongeraho n’abaturage baturuka mu tugari dukikije aka Mutamwa harimo aka Rusororo muri Gasabo ndetse n’aka Rweri muri Rwamagana.
Bwana Manasseh Gihana Wandera wari uhagarariye umuryango wita ku buzima (Society for Family Health - Rwanda) yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana uburyo bukorana n’abafatanyabikorwa, avuga ko bidatangaje kuba aka karere kaza ku isonga mu kwesa imihigo, kuko abayobozi bako baharanira kwihutisha ibikorwa kandi bagakorana neza n’abafatanyabikorwa. Manasseh Gihana Wandera yavuze ko mu turere twose SFH ikoreramo, Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga mu gukorana neza nabo, no kugira uruhare mu gutuma ibikorwa byihuta.
Thomas Putzer Charles wari uhagarariye “SC Jonhson A Family Company” yashimiye uburyo iri vuriro ryitabirwa n’abaturage benshi avuga byerekana ko ryaje ricyenewe. Aha niho yahereye avuga ko nk’abafatanyabikorwa, biyemeje kuzubaka n’irindi vuriro, bityo asaba ko ubuyobozi bw’Akarere buzabahitiramo aho rikenewe cyane akaba ariho ryubakwa.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye umuryango wita ku buzima (Society for Family Health - Rwanda) n’abaterankunga babo ba “SC Jonhson A Family Company” ku kuba baremeye gufatanya n’Akarere ka Rwamagana mu kubaka irivuriro ndetse no kwihutisha ibikorwa, Dore ko Akarere kari kamaze imyaka ibiri gakodesha aho ivuriro ryakoreraga. Yabashimiye Kandi kuba barahisemo kubaka ivuriro kuko ubuzima aribwo bwa mbere, Iyo umuntu ari muzima abasha gukora, bityo agatera imbere. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko urugendo rukiri rurerure, kuko hagikenewe andi mavuriro nk’aya y’ingoboka (Health Posts), ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwifuza ko yakubakwa muri buri kagari. Yasabye abaturage batuye Akagari ka Mutamwa n’umurenge wa Gahengeri muri rusange, kuzafata neza iri vuriro, bakaririnda umwanda, bakajya bahakorera isuku kandi bakririnda icyarihungabanya cyose. Yabasabye kandi kuzumvira inama z’ubuzima bagirwa n’abaganga kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.