Hateranye inama idasanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yemeza ingengo y’imari ivuguruye

Kuri iki cyumweru tariki ya 24/02/2019, Mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba hateraniye inama idasanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana. Iyi nama yari iyobowe na Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Bwana Kabagamba Wilson, ikaba yari yanitabiriwe na Hon. Depite Uwamariya Odette ndetse na Hon. Depite Uwineza Beline. Iyi nama yemeje raporo y’ibyavuye mu nama z’abaperezida ndetse inemeza ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere ka Rwamagana mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, nyuma yo kuyisesengura.

Muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ivuguruye, amafaranga azinjizwa n’Akarere yavuye kuri 13,245,643,119 akagera kuri 14,200,797,008. Amafaranga azava mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta (Transfer from Central Government) yavuye Kuri 10,732,455,878 Frw agera Kuri 11,405,220,614Frw. Bityo akaba yariyongereeyeho 6.26%. Uku kwiyongera kukaba gushingiye ku mishahara y’abarimu, n’abaganga amafaranga y’ingurane ku bangirijwe imitungo ahubakwa abazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hamwe n’ibyumba by’amashuri. Izindi nkunga zikomoka mu zindi nzego za Leta (Other Gov’t agency Grants) zavuye kuri 482,127,443 Frw zigera kuri 712,981,287 Frw, Bityo akaba yariyongereyeho 47.88%. Amafaranga aturuka ku misoro n’Amahoro (Own Revenues) yavuye kuri 1,654,167,635 Frw, agera kuri 1,707,388,351 Frw, akaba yariyongereyeho 3.22%. Amafaranga twashoje umwaka w’Ingengo y’Imali ya 2017/2018 dufite Kuri konti (Draw down/Closing balance) agera Kuri 375,206,755 Frw. Amafaranga ateganijwe kwinjira mu isanduku y’Akarere, azakoreshwa mu Ngengo y’Imari isanzwe (Reccurent Expenditure) yavuye kuri 9,208,395,697 Frw agera kuri 9,754,265,177 Frw, bingana na 5.92%, naho azakoreshwa mu bikorwa n’Imishinga y’amajyambere yavuye kuri 3,666,356,793 Frw agera Kuri 4,446,531,831 Frw bingana na 21.27%.

Nyuma y’inama njyanama, Hon. Depite Uwamariya Odette ndetse na Hon. Depite Uwineza Beline bari kumwe n’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, basuye icyumba ntangamakuru cy’Akarere ka Rwamagana (SituationRoom), aho Meya Mbonyumuvunyi Radjab nab a Visi Meya bombi babasobanuriye amakuru agaragara muri iki cyumba n’Akamaro kacyo mu kwihutisha icyemurwa ry’ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage (Human Security issues) n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ubuyobozi bw’Akarere buba bwarahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika. Hon. Depite Uwamariya Odette yashimiye amakuru ari muri iki cyumba, ashimira ubuyobozi ku mbaraga zakoreshejwe mu gucyemura ibi bibazo ndetse atanga n’inama ko aya makuru yose yajya abikwa ku buryo bw’ikoranabuhanga (Digital).