Hateranye inama idasanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04/12/2021, Dr Rangira Lambert Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yayoboye inama idasanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere. Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’intara y’I Burasirazuba, yitabirwa n’abajyanama b’Akarere bose. Muri iyi nama, Abajyanama b’Akarere bashyizeho amakomisiyo ahoraho atandukanye bazajya barakoreramo muri iyi manda y’imyaka itanu(5) batorewe, barebera hamwe aho igenamigambi ry’igihe kirekire (DDS) ndetse n’imihigo y’Akarere mu mwaka wa 2021/2022 bigeze bishyirwa mu bikorwa, harebwa ahakenewe imbaraga kugira ngo byose bizagerweho ku nyungu z’umuturage.
Abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana baranarebeye hamwe ibyemezo by’inama njyanama byafashwe mu myaka yashize bikaba bitarashyirwa mu bikorwa, imbogamizi zatumye bidashyirwa mu bikorwa ndetse banafata ingamba zituma ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryihutishwa. Nk’uko yari inama yabo ya mbere muri iyi manda nshya batorewe, Abagize inama njyanama y’Akarere banarebeye hamwe ibizibandwaho mu mikorere y’inama njyanama y’Akarere mu gihe kiri imbere, hagamijwe guteza imbere umuturage no kumucyemurira ibibazo.
Ingingo ya 23 y’itegeko no 065/2021 ryo kuwa 09/10/2021 rigenga Akarere ivuga ko Inama Njyanama y’Akarere iba igizwe na Komisisiyo zikurikira: Komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu, Komisiyo y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, na Komisiyo y’imiyoborere myiza. Buri mujyanama agira Komisiyo akoreramo, kandi abagize buri komisiyo bagenwa na Biro y’Inama njyanama y’Akarere. Ikindi ni uko buri komisiyo iba igizwe nibura n’abajyanama batanu(5). Nyuma yizi komisiyo, Abagize inama njyanama banshyizeho Komite Ngenzuzi y’Akarere.