Hateranye inama isanzwe y’abagize inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/04/2018, mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba habereye inama isanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana. Usibye abajyanama b'Akarere, Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abagize inama y’umutekano itaguye, abayobozi b’amashami y’imirimo mu karere ka Rwamagana, abaperezida b’inama njyanama z’imirenge, abahagarariye ibigo bya leta bitandukanye bikorera mu karere ka Rwamagana ndetse na Minisitiri w'ikoranabunga n'itumanaho, Jean de Dieu Rurarangirwa akaba ari n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Rwamagana.
Ku murongo w’ibyigwa, iyi nama yize ku ngingo z’ingenzi zikurikira:
➡Kwakira indahiro y’umujyanama mushya, Bwana Munyaneza Céléstin, uhagarariye abikorera (PSF) mu nama njyanama y’Akarere ka Rwamagana no kwemeza usimbura Mukamakuza Therese mu nama y’ubuyobozi bw’ibitaro by’intara bya Rwamagana.
➡Gusoma no kwemeza inyandikomvugo y’Inama Njyanama iherutse yateranye ku itariki ya 19/01/2018
➡Kurebera hamwe raporo ivunaguye y’abajyanama 2 barimo umwe wo mu kiciro cyihariye n’umwe wo mu bajyanama rusange. . izi raporo zikaba zavugaga ku byagezweho hibandwa ku mbogamizi z’ibitaragezweho mu rwego rwo kuzishakira umuti
➡Kurebera hamwe no kwemeza raporo z’igihembwe zirimo: iya Biro y’Inama njyanama, iza Komisiyo zose, Iya komite ngenzuzi ndetse n’ijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’akarere.
➡Mu bintu n’ibindi, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagejeje ku bitabiriye inama uko gahunda yo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 iteguwe mu karere ka Rwamagana.
Guverineri Mufurukye Fred witabiriye umuhango w'irahira ry'umujyanama mushya, yamusabye kuzakoresha imbaraga ze zose bityo Akarere ka Rwamagana kakazagumana umwanya wa mbere asanze kariho. Guverineri Mufulukye yanasabye abagize inama njyanama bose n'abayobozi b'Akarere muri rusange kugendera ku mpanuro bamaze iminsi bahabwa harimo n'izo biherewe na Perezida Kagame by'umwihariko, bityo bakageza umuturage ku iterambere rirambye.
Minisitiri Rurangirwa Jean de Dieu yashimiye abagize inama njyanama y'Akarere ku mbaraga bakoresheje kugirango Akarere ka Rwamagana kabe aka mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo ya 2016/2017. Minisitiri Rurangirwa yanabasabye kutirara no kudakorera ku jisho, ahubwo bakongera umuvuduko n'imbaraga batagamije kuba aba mbere gusa ahubwo banaharanira iterambere rirambye ndetse no kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Minisitiri Rurangirwa akaba yabijeje ubufatanye muri gahunda zose zubaka igihugu ndetse no kubakorera ubuvugizi aho bizaba ngombwa.
Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana yari igizwe n'abajyanama 28, uyu Munyaneza Céléstin uhagarariye abikorera akaba abaye uwa 29.