Hatowe komite nyobozi z'imidugudu n'abazahagararira imidugudu mu nama njyanama z'utugari

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/10/2021, abaturage bo mu midugudu 414 igize Akarere ka Rwamagana bitoreye komite nyobozi y'umudugudu igizwe na: umukuru w'umudugudu, ushinzwe umutekano, ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe iterambere n'ushinzwe amakuru; Hanatorwa n'umujyanama uzahagararira umudugudu mu nama njyanama y'Akagari. Muri aya matora, inteko itora yari igizwe n'intumwa eshatu ziherutse gutorerwa muri buri Sibo, Abagore batatu bagize Komite nyobozi y'inama y'igihugu y'abagore iherutse gutorwa n’abantu batatu b'urubyiruko bagize komite nyobozi y'inama y'igihugu y'urubyiruko baherutse gutorwa. Akaba yari amatora aziguye, kuko yakorwaga mu ibanga abantu bandika.

Abagize komite nyobozi y'Akarere barangajwe imbere na Meya Mbonyumuvunyi Radjab, intumwa za komisiyo y'igihugu y'amatora , inzego z'umutekano ndetse n'abakozi b'Akarere bakaba bakurikiranye imigendekere myiza y'amatora. Twakiriye kandi Bwana Dusengiyumva Samuel-Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC) wasuye site z'itora zitandukanye zo mu karere ka Rwamagana mu rwego rwo gukurikirana imigendekere myiza y'amatora, ashima uburyo inkeramihigo za Rwamagana ziteguye neza aya matora kandi zikayitabira ku gihe.