Hibutswe abari abakozi b’ibyahoze ari amakomini bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu muhango wo Kwibuka wabereye mu mu murenge wa Gahengeri kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/04/2019, Abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Rwamagana bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bari abakozi b’amakomini bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri uyu muhango, hatanzwe ikiganiro kigaragaza uburyo ubuyobozi bubi bwayoboye u Rwanda muri Repubulika ya I n’iya II bwateguye Jenoside kugeza buyishyize mu bikorwa mu 1994. Iki kiganira kikaba cyatanzwe na Bizimana Emmanuel.

Mu buhamya bwatanzwe na Kanyankore Innocent wari umukozi wa komini Bicumbi mu gihe cya Jenoside, yagaragaje uburyo Abatutsi bakoraga mu makomini ya Bicumbi, Muhazi, Gikoro na Rutonde bahabwaga akazi gasuzuguritse gusa kandi nako bakagakora batotezwa by’urudaca, bagakumirwa mu nama nyinshi cyane cyane izateguraga umugami mubisha wa Jenoside, bakimwa ibyangombwa bibahesha inguzanyo hagamijwe kubaheza mu bukene buhoraho, ntibazamurwe mu ntera nk’abandi bakozi kandi bafite amashuli ahagije,bakabirukana uko bishakiye, … kugeza ubwo babahereye babicana n’imiryango yabo. Yashimiye ingabo za RPA Inkotanyi zagize abo zirokora bo mu miryango y’abari abakozi netse ashimira na leta y’ubumwe yafashije abo barokotse bakongera bakiyubaka.

Ngaboyamahina Emmanuel wavuze mu izina ry’umuryango IBUKA yavuze ko ibyaberaga mu makomini ya Bicumbi, Gikoro Muhazi na Rutonde byari agahomamunwa, aho Abatutsi bahoraga batotezwa, bakimwa ijambo kandi bari barize bafite impamyabumenyi zirenze ku z’ababatotezaga. Iri totezwa rikaba ryaraherutswe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho interahamwe zahereye ku bari abakozi ba leta, abanyepolitiki n’abandi. Bwana Ngaboyamahina Emmanuel yavuze ko Abanyarwanda twese tugomba gufatana mu mugongo tukibuka Abishwe bambuwe agaciro, tukakabasubiza. Yashimiye Leta y’ubumwe yongeye kubanisha Abanyarwanda, igasubiza abacitse ku icumu rya Jenoside icyizere cyo kongera kubaho, urwicyekwe rukaba rwarashize mu banyarwanda; … ashimira intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge. Yavuze ko ubuyobozi bwiza bwasubije abacitse ku icumu icyize kandi kugeza ubu, ibyo leta imaze kubakorera bibaha icyizere cy’ahazaza.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko kwibuka abari abakozi b’Amakomini bishwe n’ababayoboraga, biduha itandukaniro hagati y’ubuyobozi bubi bwari buriho bugategura kwica abo buyobora banabukorera ndetse n’ubuyobozi bwiza dufite ubu ngubu. Meya Mbonyumuvunyi yavuze umuyobozi yakagombye kuba indorerwamo y’ibyo abaturage bamwigiraho, Aha niho yahereye agaya abayobozi bishe abo bayoboraga nka Burugumestiri Semanza Laurent wayoboraga komini Bicumbi, Gatete wayoboraga Komini Murambi,Nkurunziza Jean Claude wayoboraga komini Muhazi, … agaragaza ko abo batari abayobozi kuko umuyobozi nyawe arengera abo ayobora. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abaturage ko Kwibuka ari ngombwa kuko tugomba gusubiza agaciro abacu bakambuwe, tukabunamira kuko mu 1994 tutari tubyemerewe, tugafatana mu mugongo kandi tukaba hafi abacitse ku icumu ndetse tugakuramo n’amasomo atuma turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tukigisha aya mateka yose urubyiruko kugirango rumenye ububi bwo kuvangura abantu, ububi bw’ingengabitekerezo y’amacakubiri.