Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa by’ubwitange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/12/2021, Mu kagari ka Zinga ho mu murenge wa Munyaga habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange. Uyu munsi mukuru ukaba waje usoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by'ubwitange cyari cyaratangijwe Ku itariki ya 29/11/2021 kigeza Ku itariki ya 05/12/2021, aho abaturage b’Akarere ka Rwamagana bakozemo ibikorwa bitandukanye by’ubwitange. Muri ibi birori hakaba hazirikanywe insanganyamatsiko igira iti:"Ubwitange buturange mu kwiyubakira ejo heza twifuza" Ibi birori byabanjirijwe n’umuganda wihariye wo kubakira umuturage utishoboye, aho Meya Mbonyumuvunyi Radjab yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Munyaga muri iki gikorwa.

Mu kiganiro cyatanzwe na Visi Meya Umutoni Jeanne yasobanuriye abaturage icyo ubwitange aricyo, agaruka ku muco w’ubwitange mbere y’ubukoloni n’uburyo abakoloni bawangije, ndetse n’uburyo ubwitange bwabohoye igihugu na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bukaba bwarakomeje kugira uruhare rukomeye mu kucyubaka cyari cyasenyutse, no kongera kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda. Yasabye abaturage kurangwa n’umuco w’ubwitange bugahera mu miryango yabo, umubyeyi akamenya ko agomba kwitangira umuryango kandi bakamenya ko igihugu kitangirwa na benecyo. Yunganiwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’arc wasabye abaturage kubungabunga ibikorwa by’ubwitange byagezweho ndetse no gukomeza kubyongera.
 
Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, nawe yibukije abaturage bo mu murenge wa Munyaga ko ubwitange bw’abana b’u Rwanda aribwo bwabohoye igihugu cyacu, abashimira ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho hakoreshejwe intwaro y’ubwitange, kandi abasaba kutazatezuka kuri iyi ntambwe. Aha Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye by’umwihariko abaturage bo muri uyu murenge wa Munyaga kuba barashyize hamwe bakubakira bagenzi babo batagiraga aho kuba, kugeza ubu akaba ariwo murenge wari ufite abatishoboye benshi bari bacyeneye kubakirwa kandi bose bakaba barubakiwe. Yabasabye gukomezanya iryo shyaka bagafatanya n’ubuyobozi gucyemura n’ibindi bibazo bisigaye bityo iterambere bikihuta.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwitange n’Ubukorerabushake washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu cyemezo n0 40/212 cyo kuwa 17 Ukuboza 1985.