Hizihijwe umunsi mukuru wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bakangurirwa kujya bivuza uburwayi bwo mu mutwe hakiri kare

Kuri uyu wa kane tariki ya 21/10/2021, ku kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana, habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka  ikaba igira iti: "Hari icyizere nyuma y'uko ugize ikibazo cyo mu mutwe, mureke twivuze!" Ibi birori byari byitabiriwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana, Ibitaro by'intara bya Rwamagana, intumwa z'ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC), Abahagarariye imiryango yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (AVEGA na IBUKA), abafatanyabikorwa b'Akarere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe barimo na UYISENGA NI IMANZI,  inzego z'umutekano ndetse n'abaturage muri rusange. Muri ibi birori, abafashe ijambo bose bagaragaje ko uburwayi bwo mu mutwe bushobora kuvurwa bugakira, basaba abafite ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe kujya bivuza hakiri kare kandi basaba buri wese kujya atanga amakuru aho abonye umuntu ufite ibyo bibazo kugira ngo avurwe.

Mu butumwa yagejeje ku abitabiriye ibi birori, Bwana Hagenimana Jean Damascè- ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rwamagana akaba ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere,  yakanguriye abaturage ko umuntu wese wumva ko afite ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe yakwivuza hakiri kare, asaba ko buri wese ubonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yajya afatanya n'abandi bakamugeza kwa muganga akavurwa, kuko haba hari ikizere ko uwo muntu yitaweho yakira akongera kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Hagenimana Jean Damascène yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwagiranye amasezerano n'ibitaro by'intara bya Rwamagana ndetse n'ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera (CARAES NDERA) kugira ngo bafatanyirize hamwe kuvura abafite uburwayi bwo mu mutwe. Ibi bikaba byaratumye nta muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ubura uko yitabwaho, kabone n'ubwo ntawaba azi aho akomoka (aturutse). Yasoje asaba abitabiriye ibirori bose kurwanya akato n'ihezwa bikorerwa abafite uburwayi bwo mu mutwe, ahubwo tugafatanyiriza hamwe kubavuza no kubitaho.