Hizihijwe umunsi nyafurika w’ifunguro ku ishuri, ababyeyi basabwa kugira uruhare muri iyi gahunda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 03 Werurwe 2022, Mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Rwamagana hizihirijwe umunsi nyafurika w’ifunguro ku ishuri. Ku rwego rw’Akarere, ibirori by’uyu munsi bikaba byabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Karenge(G.S Karenge), aho umushyitsi mukuru yari Meya Mbonyumuvunyi Radjab. Insanganyamatsiko y y’uyu mwaka ikaba igira iti: “Imirire no kuzamura ubushobozi bwa muntu muri Afurika binyuze mu kongera ibishorwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri.” Mu mirenge yose, ibirori by’uyu munsi bikaba byagiye bibanzirizwa n’umuganda w’ibikorwa byunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, abayobozi basangira ifunguro n’abanyeshuri, ndetse mu murenge wa Fumbwe ho ubuyobozi businyana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri imihigo ijyanye no kurwanya impamvu zose zatuma umwana ava mu ishuri no kugarura abarivuyemo.
Mu rwego rwo kwifatanya n’ubuyobozi bw’imirenge mu kwizihiza ibirori by’uyu munsi no gutanga ubutumwa ahantu henshi icyarimwe, abagize komite nyobozi bakaba bagiye mu mirenge itandukanye, aho Visi Meya Nyirabihogo Jean d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu yifatanyije n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rubona(G.S Rubona) ho mu murenge wa Rubona; naho Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza yifatanya n’abanyeshuri bo ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu(G.S Nyagasambu) ho mu murenge wa Fumbwe.
Mu butumwa yatangiye kuri G.S Karenge ahizihirijwe ibi birori ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Perezida Kagame washyizeho iyi gahunda kuko ituma abana basangira bagasabana kandi bakagira n’urukundo rwa kimuntu hagati yabo ndetse bigafasha n’umwana uba wasize ababyeyi bahugiye mu yindi mirimo idatuma babona umwanya wo gutegura amafunguro y’abanyeshuri ya saa sita mu ngo zabo. Meya Mbonyumuvunyi yasabye abarezi kujya bakurikiranira hafi amafunguro ategurirwa abanyeshuri ku ishuri, bakagenzura ko hakubiyemo ibyangombwa byose bigize indyo yuzuye ni ukuvuga ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. Yasabye kandi abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi kujya baha agaciro iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri igihe bari ku ishuri, hakitabwa ku isuku igihe cyo gutegura amafunguro kandi ababyeyi bose bakabigiramo uruhare mu buryo bashoboye, ushoboye kubona amafaranga akayatanga, utabishoboye akazana ku byo yejeje, utabonye kimwe muri ibyo akagira umubyizi atanga ku ishuri kuko haba hari uturimo tunyuranye turimo no guhinga imboga zigaburirwa abanyeshuri. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasoje asaba buri wese kwita ku myigire y’abana kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza h’igihugu cyacu.
Mu karere ka Rwamagana, ibigo by’amashuri abanza 98/98 bitanga ifunguro, abanyeshuri bitabira kurifatira ku ishuri bakaba bageze ku 7,629/8411= 91%. Mu mashuri yisumbuye, ibigo by’amashuri yisumbuye 55/55 bitanga ifunguro, abanyeshuri bitabira kurifatira ku ishuri bakaba ari 19,812/19,917=99.4%. mu mashuri y’incuke, ibigo by’amashuri 113/133 bitanga ifunguro, ubwitabire bukaba ari 7,629/8411= 91%.