Ibyumba by'Urugo mbonezamikurire y'abana rwa GS Rusisiro rwongeweho ibyumba 3
Kuri uyu wa 5/8/2024 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'abandi bayobozi, yakiriye ku mugaragaro ibikorwa by'abakoranabushake ba World Servants, birimo ibyumba 3 by'urugo mbonezamikurire y'abana, igikoni n'ibiro byubatswe ku ishuri rya GS Rusisiro ku bufatanye bw'Akarere, Itorero EPR, World Servants na Help A Child.
Mr. Willem-Jan ukuriye iri tsinda rya World Servants yashimiye abaturage n'abayobozi ku rugwiro babonye mu gihe bari bamaze mu bikorwa byo kongera inyubako za ECD ya GS Rusisiro kandi ko hari amasomo bakuye mu Rwanda ku buryo azabagirira akamaro mu Buholandi.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye abagize itsinda rya World Servants, abizeza ko ubuyobozi buzirikana urukundo,inkunga ku burezi ndetse n'umurava wabaranze mu gihe bari bamaze ku rugerero rwo kongera inyubako z'urugo mbonezamikurire ku ishuri rya GS Rusisiro kandi ko ubu bucuti buzakomeza.
Ishuri rya GS Rusisiro ryo mu Murenge Musha risanzwe rirera abana b'incuke 280 rikaba ryongeweho ibyumba by'amashuri 3 by'urugo mbonezamikurire, mu rwego rwo kugabana ubucucike bw'abaharererwaga no gufasha ababyeyi baturiye ishuri kugabanya ingendo batwara abana ku yandi mashuri.